skol
fortebet

Mexico: Umukino wa gicuti wahuje imfungwa warangiye abagera kuri 16 bahasize ubuzima

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukino wa gicuti wahuje gereza 2 zifungiwemo amabandi mu gihugu cya Mexico ku bunani, warangiye abagera kuri 16 bahasize ubuzima nyuma y’imirwano yadutse ugeze hagati.

Sponsored Ad

Gereza 2 zirimo iya Gulf na Zetas Cartels zizwi cyane kubera ukuntu zifungirwamo abagizi ba nabi,zahuriye mu mukino wa gicuti wasize abagera kuri 16 bahasize ubuzima.

Uyu mukino wabereye ahitwa Zacatecas mu yindi gereza yitwa Cieneguillas ifungiwemo abantu 1000,wajemo rushorera ubwo umwe mu mfungwa yateraga umuserebeko uteye ubwoba mugenzi we,intambara irarota,abakinnyi n’abafana batana mu mitwe bituma abagera kuri 16 bahasiga ubuzima.

Iyi mirwano yajemo kurasana bituma abantu bamwe bapfira ku kibuga aho uwa nyuma yaguye mu bitaro.

Byatwaye polisi amasaha 2 kugira ngo yongere kwigarurira iyi gereza ndetse ngo abantu 5 bakomerekeye muri uku kurasana kwabaye nkuko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano muri Mexico witwa Ismael Camberos Hernandez.

Ambulance 20 nizo zoherejwe ahabereye iyi mirwano yabereye muri iyi gereza yo mu majyaruguru ya Mexico ndetse abantu bari basuye izi mfungwa batashye amaguru adakora hasi.

Ahabereye imirwano hatowe imbunda 4, ibyuma 17,imikasi 3,n’udupfunyika 77 tw’urumogi .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa