skol
fortebet

Juba: Abasirikare b’u Rwanda bambitswe imidali y’ishimwe na Loni-AMAFOTO

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda, zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Juba muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 bambitswe imidali y’ishimwe mu kubungabunga amahoro.
Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, David Shearer.Iyi Ntumwa ya Loni yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu butumwa zirimo, zikarinda umutekano w’abaturage muri Sudani y’Epfo. (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda, zo muri Rwanbatt1, ziri mu butumwa bw’amahoro mu Muryango w’Abibumbye i Juba muri Sudani y’Epfo (UNMISS), kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017 bambitswe imidali y’ishimwe mu kubungabunga amahoro.

Umuhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, David Shearer.Iyi Ntumwa ya Loni yashimye akazi kakozwe n’Ingabo z’u Rwanda mu kubungabunga amahoro mu butumwa zirimo, zikarinda umutekano w’abaturage muri Sudani y’Epfo.

Yagize ati “Ndashimira umuhate wa buri wese uri hano, nkanashima akazi kanoze mwakoze hano muri Sudani y’Epfo. Umuhate n’ubunyamwuga bwanyu bwarigaragaje bidasubirwaho kandi mwatanze umusanzu ukomeye muri UNMISS.”

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe igomba no kubabera ikimenyetso cy’uko bahagarariye neza igihugu cyabohereje mu butumwa bw’amahoro, na Loni ubwayo bakoreraga.

Mu muhango wo kwambika imidali Ingabo z’u Rwanda wanitabiriwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, Lt Gen Frank Kamanzi Mushyo.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa