skol
fortebet

Mozambike: Abicanyi ba Islamic State bamaze guca imitwe abantu 50 mu minsi itatu

Yanditswe: Tuesday 10, Nov 2020

Sponsored Ad

Inyeshyamba zifite amatwara akomeye y’idini ya Islam zikomeje kwica abantu muri Mozambike kuko zahinduye ikibuga cy’umupira w’amaguru isenga ry’ubwicanyi bw’inzirakarengane.

Sponsored Ad

Ibihumbi by’abatuye mu majyaruguru y’iki gihugu bamaze guhunga ingo zabo kubera ubu bwicanyi bw’indengakamere buri gukorwa n’aba bagizi ba nabi ba Leta ya Islam [Islamic state].

Ubu bwicanyi buri gukorwa n’itsinda rishamikiye kuri ISIS mu gace kitwa Muatide mu ntara ya Cabo Delgado.

Ikinyamakuru cyo muri Mozambike kivuga ko izi nyeshyamba zatwitse amazu y’abaturage zirangije zikusanya abo zafashe bose zibajyana ku kibuga cy’umupira kiri mu ishyamba aho bakatwa imitwe hanyuma imibiri yabo bakayikatamo ibice.Abagore bo muri ako gace barashimuswe.

Aka gace ISIS yigaruriye gakize kuri gas kabaye isibaniro ry’ubwicanyi bukorwa n’agatsiko gashamikiye kuri ISIS kitwa Ahlu Sunnah Wa-Jamo,cyangwa se Al shabaab gusa ntabwo ihuye niyo muri Somalia.

Mu bundi bwicanyi bwabaye muri Mata 2020,abantu 52 barishwe bamwe barashwe abandi baciwe imitwe bazira ko banze kwinjira mu gisirikare cy’izi nyeshyamba mu gihe muri Werurwe izi nyeshyamba zatwitse inyubako za Leta zirimo ibiro bya Polisi ndetse n’abayobozi benshi baricwa.

Muri Gicurasi 2018,abantu 10 baciriwe imitwe mu duce tubiri two mu majyaruguru ya Mozambike twegereye ku mupaka wa Tanzania.

Izi nyeshyamba zitera ibyaro byitaruye aho zishaka gufata zikahashinga amatwara yazo ariyo mpamvu ibihumbi by’abantu byimutse.

Nkuko BBC ibitangaza,Leta ya Mozambike yamaze gusaba ubufasha amahanga kugira ngo afashe mu kongerera ubumenyi ingabo zayo zibashe guhangana n’ibi byihebe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa