skol
fortebet

Mozambique yisubije umujyi wari warafashwe n’intagondwa

Yanditswe: Wednesday 06, May 2020

Sponsored Ad

Amakuru ava muri Mozambique aravuga ko igisirikare cyisubije umujyi ukomeye wari warafashwe n’intagondwa zigendera ku mahame akaze ya kisilamu mu ntangiriro y’uyu mwaka.

Sponsored Ad

Mu mezi macye ashize, izo ntagondwa zagabye ibitero bikaze mu buryo budasanzwe, zifata imijyi ya Quissangoa na Mocimboa da Praia yo mu majyaruguru y’igihugu.

Hashize ibyumweru bitandatu izo ntagondwa zigeze mu majyaruguru ya Mozambique - aho zageze zitwaje intwaro nyinshi zigafata imijyi mikuru z’intara ebyiri.

Ibyo byatumye habaho kugira impungenge ko icyatangiye nk’amakimbirane aciriritse cyarimo guhinduka ikibazo gikomeye kurushaho.

Amakuru menshi aturuka muri ako karere aravuga ko kera kabaye igisirikare cya Mozambique cyisubije umujyi wa Quissangoa uri ku cyambu.

Ayo makuru avuga ko bisa nkaho cyawisubije nta mirwano ibaye, nkuko umunyamakuru wa BBC Andrew Harding uri i Johannesburg muri Afurika y’epfo abivuga.

Amakuru avuga kandi ko imirongo ya telefone iri kongera gusubizwaho muri ako karere, ndetse no ku cyambu kiri hafi aho cya Mocimboa da Praia.

Leta ya Mozambique ni gacye cyane ivuga ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuzamba mu ntara ya Cabo Delgado. Ndetse abategetsi bakumiriye bikomeye itangazamakuru ryigenga.

Ariko umutwe wiyita leta ya kisilamu (Islamic State) - ufasha izo ntagondwa - wavuze ko baherutse gufata ikindi kigo cya gisirikare, bakanafata izindi ntwaro.

Izo ntagondwa zishinja leta ya Mozambique gutererana abacyene, ariko uwo mutwe wateye ubwoba abaturage benshi b’abasivile, ukora ubwicanyi burimo no guca abantu imitwe.

Kuwa 23 Werurwe 2020,nibwo inyeshyamba ziyitirira idini ya Islam zavuze ko zirwana intambara ntagatifu, zafashe uyu mujyi w’ingenzi muri Mozambique,uri hafi y’aho kompanyi zo mu mahanga ziri gukora umushinga wa gazi wa miliyari $60.

Aba barwanyi bateye umujyi wa Mocimboa da Praia mu ijoro ryo kuwa 22 Werurwe 2020,bafata ikigo cya gisirikare bahashinga ibendera ryabo nk’uko polisi yabitangaje.

Polisi yavuze ko ifatanyije n’ingabo bagabye igitero cyo guhangana n’aba barwanyi.

Bwari ubwa mbere aba barwanyi bavuga ko bari mu ntambara ntagatifu bateye bagafata umujyi munini muri Mozambique.

Ubusanzwe bateraga uduce tw’icyaro cyangwa ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi by’abaturage.

Icyo gihe abaturage bakutse umutima bavuga ko aba barwanyi bafunze inzira zose zisohoka muri uyu mujyi.

Ikinyamakuru kigenga Moz24h cyasubiyemo amagambo y’umwe mu bahatuye wagize ati: "Bari kujyana abantu ku musigiti bakabafungiranamo".

Mu myaka itatu ishize, abantu babarirwa mu magana barishwe abagera ku bihumbi bava mu byabo kubera ibitero by’izi nyashyamba mu gace k’amajyaruguru ya Mozambique kitwa Cabo Delgado.

Igisirikare cya leta cyagowe no kurandura izi nyeshyamba nubwo kifashishije kompanyi ya gisirikare yo mu Burusiya.

Aba barwanyi ubwabo biyita al-Shabab, nubwo bitazwi neza niba hari aho bahuriye n’umutwe witwa gutyo uba muri Somalia.

Source:BBC

Ibitekerezo

  • Intambara irasenya ntiyubaka.Statistics zerekana ko kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Umuhanga watumye bakora atomic bomb,Albert Einstein, yaravuze ati:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si, kubera ko Yesu yabujije kwica no kurwana.Yavuze ko abakristu nyabo bazarangwa no gukundana,ndetse bagakunda n’abanzi babo nkuko Matayo 5,umurongo wa 44 havuga. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Imana yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Bisome muli Zaburi 5,umurongo wa 6 .Nkuko bibiliya ivuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike n’intwaro zose.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana .Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa