skol
fortebet

New York: Umugabo yayobeje imodoka ayinyuza mu nzira y’ abanyamaguru yica umwe akomeretsa 20

Yanditswe: Friday 19, May 2017

Sponsored Ad

Mu mujyi wa New York wo muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika umugabo bikekwa ko yari yafashe ku biyobyabwenge yayobeje imodoka ayinyuza mu nzira yagenewe kunyurwamo n’ abanyamaguru yicamo umwe abandi 20 arabakomeretsa.
Ibi byabaye ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017. Uyu mugabo bamusazemo ikiyobyabwenge kitwa Marjuana K2 (urumogi).
BBC dukesha iyi nkuru yantagaje ko uyu mugabo Richard Rojas w’ imyaka 26 y’ amavuko azitaba urukiko akisobanura ku cyaha akurikiranyweho cyo kuyobya imodoka agambiriye (...)

Sponsored Ad

Mu mujyi wa New York wo muri Leta zunze Ubumwe z’ Amerika umugabo bikekwa ko yari yafashe ku biyobyabwenge yayobeje imodoka ayinyuza mu nzira yagenewe kunyurwamo n’ abanyamaguru yicamo umwe abandi 20 arabakomeretsa.

Ibi byabaye ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2017. Uyu mugabo bamusazemo ikiyobyabwenge kitwa Marjuana K2 (urumogi).

BBC dukesha iyi nkuru yantagaje ko uyu mugabo Richard Rojas w’ imyaka 26 y’ amavuko azitaba urukiko akisobanura ku cyaha akurikiranyweho cyo kuyobya imodoka agambiriye kwica abantu benshi kigize icyaha cy’ ubwicanyi bwo ku rwego rwa kabiri.

Uyu mugabo bibaye ubwa kabiri afashwe atwaye imodoka yanyoye ibiyobyabwenge.

Richard Rojas yahoze mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe z’ Amerika kirwanira mu mazi. Ntabwo haratangazwa igihe uyu mugabo azagerezwa imbere y’ urukiko.

Polisi ya Leta zunze ubumwe z’ Amerika yateye utwatsi amakuru avuga ko iki cyaba ari igitero cy’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa