skol
fortebet

Uganda: Depite Winnie Kiiza yahuruje ngo atewe n’ abasirikare abamutabaye barababura

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda Winnie Kiiza n’ umugabo we Yokasi Bihande mu mpera z’ icyumweru gishize batangaje ko urugo rwabo ruherereye Kasese ruzengurutswe n’ abasirikare bafite intwaro ziremereye.

Sponsored Ad

Kuri Cyumweru tariki 23 Nzeli 2018, Bihande yashyize kuri Whatsapp ubutumwa buvuga ko urugo rwe ruzengurutswe n’ abasirikare bafite imbunda zirimo machine guns, na RPGs.

Depite Winnie Kiiza nawe ubu butumwa yahise abushyira kuri facebook avuga ko adafite icyizere ko umugabo we bucya agihumeka umwuka w’ abazima asaba inshuti n’ abavandimwe gusengera umugabo we.

ChimpReports yatangaje ko atari ubwa mbere Bihande yari atangaje ubu butumwa kuko mu ijoro ryo ku wa Gatanu yari yatangaje amakuru nk’ aya.

Umuvugizi w’ igirikare cya Uganda yatangaje ko Brig Richard Karemire yavuze ko muri iryo joro ryo ku wa Gatanu polisi yagiye ku rugo rwa Bihande ntihasange abo basirikare bitwaje intwaro

Kuri uyu wa Mbere Karemire yabwiye Chimpreports ko Polisi n’ igisirikare baraye bagiye ku rugo rwa Yokasi Bihande bagasanga nta basirikare bahari.

Abakozi bo muri uru rugo babwiye inzego z’ umutekano ko Bihande yavuye mu rugo kare, ndetse ubwo yatangazaga ko urugo rwe ruzengurutswe n’ abasirikare bafite imbunda yari mu mujyi Kampala.

Agace ka Kasese kigeze kubamo abarwanyi bigomeka ku butegetsi bwa Uganda bituma inzego z’ umutekano zigabayo igitero abarenga 100 bahasiga ubuzima.

Brig Richard Karemire yavuze ko inzego z’ umutekano zigiye gukora iperereza ryimbitse hakamenyekana ikihishe inyuma y’ ibi birego.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Emilian Kayima yasabye Depite Winnie Kiiza kujya atangaza raporo z’ amakuru y’ ingenzi ku buyobozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa