skol
fortebet

Nyina wa Osama Bin Laden yavuze ko umuhungu we yabyirutse ari umwana mwiza

Yanditswe: Saturday 04, Aug 2018

Sponsored Ad

Mu kiganiro cya mbere n’abanyamakuru, nyina wa Ousama Bin Laden, yerekanye neza ukuntu umuhungu we yari umwana w’intore, avuga ko yononywe mu mutwe n’intagondwa, amaze kugera muri Kaminuza.

Sponsored Ad

Uyu mubyeyi Alia Ghanem, yabiganiriye umumenyamakuru w’ikinyamakuru The Guardian, wamusanze iwe mu mujyi wa Jeddah, muri Arabiya Saudite.

Alia Ghanem yavuze ku mabyiruka y’ umuhungu we avuga ukuntu yakundaga kwiga, kandi yari azi ubwenge mu ishuri.

Ariko yabwiye ikinyamakuru the Guardian ko Bin Laden yatangiye guhinduka ageze mu myaka 20 y’amavuko.

Ngo yahindutse undi muntu amaze kugwa mucyo nyina yita ‘agatsiko’ ubwo yari muri kaminuza yo mujyi wa Saudi i Jeddah.

Yongeraho ko yahoraga amuburira kwitandukanya nako.

Hakekwa ko Bin Laden ariwe wateguye igitero cyo ku italiki ya 1/09/2001 muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, ndetse n’ibyagabwe ahandi.

Ariko umubyeyi we avuga ko atigeze amubwira ibyo yakoraga kubera ko yakundaga nyina cyane.

Nta marangamutima yagaragaje yo kwicuza ku bantu umuhungu wishe. Bin Laden yishwe tariki 2 Gicurasi 2011 n’ ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa