skol
fortebet

Perezida Kabila yategetse iperereza ku bwicanyi buvugwa ku bashinzwe umutekano

Yanditswe: Friday 24, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila
Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila yategetse ko hakorwa iperereza ku bwicanyi, amahanga avuga ko inzego z’ umutekano z’ iki gihugu zakoreye mu gace kitwa Kasaï.
Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende niwe watangaje aya makuru avuga ko Perezida Kabila yasabye ko iri perereza rikorwa.
Bitangajwe mu gihe mu minsi ishize imiryango iharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu yasabye iki gihugu gukora iperereza kuri ubu bwicanyi, kikabitera (...)

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Joseph Kabila yategetse ko hakorwa iperereza ku bwicanyi, amahanga avuga ko inzego z’ umutekano z’ iki gihugu zakoreye mu gace kitwa Kasaï.

Umuvugizi wa Leta ya Congo Lambert Mende niwe watangaje aya makuru avuga ko Perezida Kabila yasabye ko iri perereza rikorwa.

Bitangajwe mu gihe mu minsi ishize imiryango iharanira uburenganzira bw’ ikiremwamuntu yasabye iki gihugu gukora iperereza kuri ubu bwicanyi, kikabitera utwatsi.

Amakuru avuga ko inzego z’ umutekano zishe abaturage b’ abasivile badafite intwaro yamenyekanye biturutse ku mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranya mbaga. Ayo mashusho agaragaza inzego z’ umutekano zimisha urufaya rw’ amasasu ku baturage b’ abasivili barimo abagabo n’ abagore.

Abaturage barashwe baketsweho kuba ku ruhande rw’ abarwanyi bazwi ku izina rya, Kamwina Nsapu barwanya Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Ku wa Mbere w’ iki cyumweru, ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye riharanira uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko abishwe n’ inzego z’ umutekano muri ako gake ka Kasaï bagera ku 160.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa