skol
fortebet

Perezida Macron yasabye ubufasha Uburusiya mu kurwanya iterabwoba nyuma y’iyicwa ry’umwarimu

Yanditswe: Wednesday 21, Oct 2020

Sponsored Ad

Perezida Emmanuel Macron yasabye Uburusiya kongera ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, nyuma yuko umwarimu yishwe aciwe umutwe mu Bufaransa bikozwe n’umugabo wavukiye mu Burusiya.

Sponsored Ad

Perezida Macron yabivugiye mu kiganiro cyo kuri telefone yagiranye na Perezida Vladimir Putin.

Bwana Putin yavuze ko icyo gitero cyabaye ku wa gatanu ushize ari "ubwicanyi bwa kinyamaswa".

Mwarimu Samuel Paty wari ufite imyaka 47, wigishaga amateka n’ubumenyi bw’isi, yishwe nyuma yo kwereka abanyeshuri be ibishushanyo bitavugwaho rumwe by’Intumwa Muhammad yo mu idini ya Isilamu.

Bivugwa ko yabiberetse mu kwigisha isomo rijyanye n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, kandi ko yari yasabye abumvaga bakomeretswa ku mutima n’ibyo bishushanyo kuba basohotse.

Uwamugabyeho icyo gitero yatangajwe ko ari Abdullakh Anzorov w’imyaka 18 wo mu bwoko bw’abanya-Chechnya.

Anzorov yishwe arashwe na polisi, nyuma gato y’icyo gitero cyabereye hafi y’ishuri uwo mwarimu yigishagaho ry’i Conflans-Sainte-Honorine, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru Paris.

Iyicwa rya mwarimu Samuel Paty ryaciye umugongo Ubufaransa.

Kuri uyu wa gatatu nimugoroba, Bwana Macron araza kwitabira umuhango wateguwe na leta wo kunamira Samuel Paty, ubera kuri Kaminuza ya Sorbonne i Paris.

Muri uwo muhango, Bwana Paty, nubwo atakiriho, arahabwa ishimwe ry’icyubahiro rya Légion d’honneur - riruta amashimwe yose atangwa mu Bufaransa.

Ni iki Macron na Putin bavuze?

Bwana Macron yavuze ko ashaka kubona habaho "ikomezwa ry’ubufatanye bw’Ubufaransa n’Uburusiya mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba n’abimukira bagera mu gihugu badakurikije amategeko", nkuko byatangajwe n’ibiro bye.

Nta yandi makuru ibi biro byatangaje kuri icyo kiganiro cy’ejo yagiranye na Perezida Putin.

Hagati aho, ibiro bya Perezida w’Uburusiya byasohoye itangazo rigufi bisubiramo amagambo ya Bwana Putin avuga ko impande zombi "zongeye gushimangira inyungu zihuriyeho mu gukaza ibikorwa byo kurwanya iterabwoba n’ikwirakwira ry’ingengabitekerezo y’ubuhezanguni".

Ni iki kizwi kuri Anzorov?

Anzorov yavukiye i Moscou (Moscow), ariko yari yarabaye mu Bufaransa guhera mu 2008.

Umuryango we ukomoka mu karere ka Chechnya ko mu Burusiya kiganjemo abayisilamu, muri Caucase y’amajyaruguru.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko yageze mu Bufaransa nk’impunzi ari kumwe n’umuryango we.

Nyuma y’igitero cyo ku wa gatanu, sekuru n’umuhungu w’imyaka 17 uvukana na Anzorov bahaswe ibibazo nyuma baza kurekurwa.

Uburusiya bwavuze ko ntaho buhuriye n’uwakoze icyo gitero.

Ku wa gatandatu, Sergei Parinov, umuvugizi wa ambasade y’Uburusiya i Paris, yabwiye ibiro ntaramakuru TASS byo mu Burusiya ati:

"Iki cyaha ntaho gihuriye n’Uburusiya kubera ko uyu muntu yari amaze imyaka 12 aba mu Bufaransa".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa