skol
fortebet

Perezida Nkurunziza yavugiye mu ruhame ko u Rwanda arirwo rwateye u Burundi

Yanditswe: Friday 06, Dec 2019

Sponsored Ad

Ku nshuro ya mbere mu ruhame, Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi yavuze ko ’u Rwanda ari rwo rwagabye igitero cyabaye mu kwezi gushize muri komine Mabayi mu ntara ya Cibitoke hafi y’umupaka n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Yabivuze mu ijambo rifungura inama ya 10 y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango witwa ’Conférence internationale sur la Région des Grands Lacs’ (CIRGL / ICGLR) i Bujumbura.

Mu ijambo rye, Bwana Nkurunziza yavuze ko kuva mu 2015 u Burundi bwatewe kenshi n’abitwaje intwaro bavuye mu Rwanda no muri DR Congo.

Ati: "Abo baba bafashijwe, batojwe kandi bahawe ibikoresho bya gisirikare n’u Rwanda bahungabanya umutekano ndetse n’uwo mu karere.

Igikomeye muri ibyo bikorwa byose kandi cyahitanye benshi ni icyabaye mu ijoro rya 16 rishyira 17/11 i Mabayi ku mupaka n’u Rwanda".

Kuwa gatanu ushize, Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko gushinja ibi u Rwanda "nta kimenyetso na kimwe biba biteye ikibazo".

Yagze ati: "Mu kuvuga ubusugire bw’igihugu, mu kuvuga kurengera umutekano, bibagiwe ko mu mezi ashize hari ibitero bitandukanye byagiye biterwa mu Rwanda n’umutwe w’iterabwoba witwa FLN..."

Yongeyeho ko akanama k’impuguke ka ONU na ko kemeje ibyo by’ubufasha u Burundi bivugwa ko buha imitwe yitwaje intwaro irimo n’uwa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.

Igitero cy’i Mabayi mu Burundi bivugwa ko cyaba cyaraguyemo abasirikare barenge 15, ubutegetsi bw’u Burundi ntabwo kugeza ubu bwatangaje umubare nyawo w’abiciwe muri iki gitero.

perezida Nkurunziza uyu munsi yagize ati: "Dufashe aya mahirwe ngo twamagane mu buryo bukomeye bushoboka icyo gikorwa kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Cyakoranywe ubugwari budashobora gusobanurwa kandi twiteze ko n’abandi muri hano mucyamagana".

Perezida Nkurunziza yasabye imiryango mpuzamahanga n’iyo mu karere irebwa n’umutekano gukora inshingano zayo mu kubahiriza amasezerano mpuzamahanga areba umutekano n’amahoro.

Kuwa kabiri, ishami rya ICGLR rishinzwe ubugenzuzi ku iyubahirizwa ry’umutekano ku mipaka y’ibihugu bigize uyu muryango ryohereje itsinda gukora iperereza ku gitero cy’i Mabayi.

Nubwo u Burundi bushinja u Rwanda kubagabaho igitero,umutwe wo mu Burundi witwa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Ibitekerezo

  • Nyamara Rwanda na Burundi ni abavandimwe.Igisubizo ntabwo ari intambara,ahubwo byaba imishyikirano.Ikindi kandi,Rwanda na Burundi bituwe n’abaturage bitwa abakristu nibuze kuli 95%.
    Niba koko ari abakristu,nibubahirize itegeko Yesu yahaye abakristu.Yababujije kurwana,ahubwo abasaba gukundana.Ngo nicyo kizaranga abakristu nyakuri nkuko Yohana 13,umurongo wa 35.Ikindi kandi Yesu yavuze ko ku munsi w’imperuka abantu bose barwana bazicwa nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 havuga.Abantu bose bumviye amategeko y’imana dusanga muli bible,isi yaba paradizo.Nubwo benshi batayubahiriza,abakristu nyakuri bagerageza kuyumvira.Urugero,ntabwo bajya mu ntambara zibera muli iyi si.Nta nubwo biga kurwana,kubera ko Imana ibitubuza.Abantu bose babigannye,isi yaba paradizo.

    aliko iyo avuga ibyo ntanisoni bimutera.ubwose abateye.mu Rwanda mbere ho iminsi3 nindi minsi.barurutse iBurundi ko yagiye à ceceka arashaka gusibanganya ibyakozwe na ONU byinterahamwe zuzuye.hariya nubufasha abaha kugeza naho bimurinda.uRwanda aho rwavugiye iriya Commission ko itaje kureba ikindi kuki adategereza.iperereza uwamubaza abasirikare be balihariya bakoraga iki !!bose bali basinze bali basinziriye bali barozee.cyangwa ntamasasu.bali bafite !!Nkurunziza ufise igisoda kweri !!aliko umunwa wo warabarenze ngo abanyaRwanda ngo agasuzuguro tuzihimura tuzobamesa sinzi byinshi ubundi mubanza gutanga abagabo !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa