skol
fortebet

Perezida Trump yagabanyirije ububasha Polisi ya USA yari ikomeje gushinjwa urugomo

Yanditswe: Wednesday 17, Jun 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2020,Perezida Donald Trump yashyize umukono ku iteka ryo kuvugurura imikorere ya polisi muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Sponsored Ad

Iteka rya Perezida Trump riteganya ko inzego za polisi zigira kandi zisangira, zose mu gihugu, imyirondoro y’abapolisi bafite akamenyero ko gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe kuri rubanda. Riteganya kandi agahimbazamusyi ku nzego za polisi zitwaye neza, zidahutaza abaturage.

Igihe hari umuntu wiyambaje polisi kubera ibibazo bitarimo urugomo, abapolisi bagomba noneho kuzajya bajyana n’abasosiyari aho kugenda bonyine nk’uko bisanzwe. Ni nko mu bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ibibazo by’abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge, cyangwa se ibibazo by’abatagira aho baba.

Perezida Trump ashyize umukono kuri iri teka nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cyose, yatewe n’urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’Umuzungu. Aritangaje kandi mu gihe Inteko ishinga amategeko, Congress, irimo itegura imishinga y’amategeko ibiri itandukanye yo kuvugurura imikorere y’abapolisi.

Umushinga umwe witwa "Justice in Policing Act." Wanditswe n’Umutwe w’Abadepite wiganjemo Abademokarate. Umushinga wa kabiri witwa “Justice Act.” Wateguwe na Sena yiganjemo Abarepubulikani. Nibamara kuyemeza buri mutwe ku ruhande rwawo, bazajya mu mishyikirano yo kurebera hamwe uko bayibyaza itegeko rimwe rukumbi.

Kugeza ubu, mu byo iyi mishinga y’amategeko ihuriraho, harimo guca akamenyero k’abapolisi ko guta umuntu muri yombi bamuniga. Iyi mikorere ni yo yahitanye

George Floyd mu kwezi gushize. Ni yo kandi yishe undi Mwirabura witwa Eric Garner mu 2014. Bombi bishwe n’abapolisi babanize kandi batigeze babarwanya.

Ababisesengura bavuga ko iyi myigaragambyo irimo ihindura byinshi vuba cyane kandi ko yokeje igitutu gikomeye abategetsi bo hejuru b’igihugu kugirango bagire icyo bakora, bahagarike urugomo n’ubwicanyi bwa polisi, cyane cyane ku Birabura.

Mbere yo gushyira umukono kuri iri iteka, Perezida Trump yabanje kwakira mu muhezo imiryango y’Abirabura benshi b’inzirakarengane bishwe na polisi. Ariko bo ntibari mu muhango wo gusinya iteka.

Ikindi imishinga y’amategeko yombi ihuriraho, kiri no mu iteka rya Prezida Trump, ni ugushyiraho ku rwego rw’igihugu uburyo bwo kugenzura imyirondoro n’imyitwarire y’abapolisi. Bityo umupolisi uzajya uva mu kazi ahantu akajya kugashaka ahandi bizaborohera kumenya amakuru y’uko yakoze aho yabanje.

Icyo imishinga itandukaniye ni ku budahangarwa kw’abapolisi. Umushinga w’itegeko w’Abademokarate uteganya ko bagomba kubwamburwa, ku buryo umuturage uhohotewe n’abapolisi ashobora kubarega mu nkiko. Umushinga w’Abarepubulikani wo ushimangira ahubwo ubu budahangarwa.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa