skol
fortebet

Perezida Trump yiyemeje kohereza abasirikare guhashya abigaragambya,ibipimo byo kwa muganga bigaragaza ko Floyd yishwe

Yanditswe: Tuesday 02, Jun 2020

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunzwe Ubumwe z’Amerika yakangishije kohereza abasirikare gusoza imyigaragambyo yatewe n’urupfu rw’umwirabura wapfiriye mu maboko ya polisi.

Sponsored Ad

Yavuze ko niba imijyi na za leta binaniwe guhagarika iyo myigaragambyo no "gukingira abahatuye", ahagaba igisirikare "byihuse akabarangiriza ikibazo".

Urupfu rwa George Floyd wari ufite imyaka 46 y’amavuko, wapfiriye mu mujyi wa Minneapolis ku itariki ya 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu, rwateje uburakari bwinshi mu gihugu.

Imijyi minini yashyizeho ibihe by’umukwabu mu gihe imyigaragambyo igeze ku munsi wayo wa karindwi.

Mu gihe Perezida Trump yavugiraga ijambo mu nyubako y’ibiro bye White House, polisi yatatanyije abigaragambirizaga ku mbuga iri hafi aho, ikoresheje imyuka iryana mu maso n’amasasu ya plastike.

Nuko Bwana Trump aza kunyura muri iyo mbuga yifotoreza kuri kiliziya yangijwe.

Byatumye anengwa bikomeye n’abamushinje guhutaza abigaragambya mu mahoro ashaka gusa kubona akanya ko kwifotoza.

Ubuyobozi bw’umujyi wa New York bwategetse ko ubuzima buhagarara mu mujyi kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo zo kuri uyu wa kabiri.

Hagati aho ubuyobozi bw’umujyi wa Washington bwo bwongereyeho andi majoro abiri igihe cy’umukwabu muri uwo mujyi.

Ariko byitezwe ko imyigaragambyo ikomeza.

Yatangiye nyuma yaho amashusho agaragaje Bwana Floyd atabwa muri yombi mu gihe umupolisi w’umuzungu yakomezaga kumutsikamiza ivi ku ijosi rye na nyuma yaho atakambye avuga ko atakibasha guhumeka.

Uwo mupolisi, Derek Chauvin, yarezwe icyaha cy’ubwicanyi cyo mu rwego rwa gatatu ndetse azagezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha. Abandi bapolisis batatu birukanwe ku kazi.

Ejo ku wa mbere, iperereza rya leta ku cyateje urupfu rwa Bwana Floyd ryasanze yarishwe.

Ni iki Trump yavuze?

Ejo ku wa mbere nimugoroba, Bwana Trump yavugiye ijambo mu busitani bwa Rose Garden bwo mu nyubako ya White House, ryumvikanyemo urusaku rw’abigaragambirizaga hafi aho bari barimo gutatanywa.

Perezida Trump yavuze ko "Abanyamerika bose bababajwe kandi mu kuri n’urupfu rubabaje rwa George Floyd ndetse bakajya mu myigaragambyo".

Ariko yavuze ko kumwibuka bitagomba "gutobwa n’abanyakavuyo b’abarakare",

Yavuze ko ibikorwa by’ubusahuzi n’urugomo byabaye ku cyumweru mu murwa mukuru Washington "biteye isoni", avuga ko agiye kongerera uwo mujyi ubushobozi bw’ubwirinzi.

Ati: "Ngiye kohereza ibihumbi n’ibihumbi by’abasirikare bitwaje intwaro nyinshi, abakora mu gisirikare n’abashinzwe umutekano ngo bahagarike imyigaragambyo, ubusahuzi no kwangiza ibintu".

Umukuru w’inteko inshingamategeko Nancy Pelosi na senateri Chuck Schumer basohoye itangazo rya rusange bavuga ko abigaragambyaga mu mahoro batewe imyuka iryana mu maso "kugira ngo perezida akunde abashe kwifotoreza hanze ya kiliziya".

Bwana Schumer yanditse kuri Twitter ati: "Uyu perezida azisuzuguza ukuhe kundi kurenze aha?"

Yongeyeho ati: "Ibikorwa bye bihishura kamere ye nyirizina".

Urupfu rwa George Floyd, rwateye imyigaragambyo ubu ikwiriye henshi muri Amerika, isuzuma ryakorewe umurambo we ryemeje ko yapfuye yishwe.

Iri suzuma rya leta ryabonye ko uyu mugabo wari ufite imyaka 46 umutima we wahagaze mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi.

Iri suzuma rivuga ko impamvu y’urupfu rwa Bwana Floyd ari "uguhagarara k’umutima, kubura umwuka no gutsikamirwa ijosi".

Amashusho yerekana umupolisi w’umuzungu amara umwanya yashinze ivi ku ijosi rya George Floyd nyuma y’uko amubwiye kenshi ko atabasha guhumeka, nyuma ntiyongera kunyeganyega.

Inkuru y’urupfu rwe yongeye kubura umujinya uva ku bwicanyi abapolisi bagiye bakorera abirabura mu gihe gishize muri Amerika.

Uyu munsi imyigaragambyo iraba igeze ku munsi wa karindwi, iri kuba henshi muri Amerika mu buryo butigeze buboneka mu myaka ibarirwa muri mirongo ishize.

Derek Chauvin wakoze ibi, yarezwe ubwicanyi bwo mu cyiciro cya gatatu, azagezwa imbere y’urukiko mu cyumweru gitaha.

Iyi raporo ivuga iki?

Isuzuma ryakorewe umurambo wa Floyd ryakozwe n’ikigo Hennepin County Medical Examiner, rigaragaza ibimenyetso ko yagiraga uburwayi bw’umutima no gukoresha ibiyobyabwenge mu gihe gito cyari gishize.

Rivuga ko yagize guhagarara k’umutima "mu gihe yari atsikamiwe n’umupolisi" tariki 25 y’ukwezi gushize kwa gatanu.

Ibyavuye muri iri suzuma byatangajwe nyuma y’ibyakozwe n’ivuriro rindi ryigenga ryahawe ako kazi n’umuryango wa Floyd.

Iyi raporo yo ivuga ko Bwana Floyd yishwe no kubura umwuka kubera gutsikamirwa ku ijosi no ku mugongo we. Naryo ryemeje ko ibyakozwe ari ubwicanyi, nk’uko umuryango we wabivuze mu itangazo wasohoye.

Dr Michael Baden, wahoze akora bene aya masuzuma mu mujyi wa New York City, ejo ku wa mbere yabwiye abanyamakuru ati:

"Ku bwanjye impamvu y’urupfu ni ukubura umwuka, bitewe no gutsikamirwa ijosi - ibintu bishobora kubuza umwuka kugera ku bwonko - no kumutsikamira ku mugongo, nabyo bitera kunanirwa guhumeka".

Benjamin Crump, umunyamategeko w’umuryango wa Floyd, yagize ati: "Nta gushidikanya ubu yari kuba akiriho iyo hatabaho kumutsikamira ijosi byakozwe na Derek Chauvin".

Yongeraho ati: "Imodoka yazanwe yari iyo gutwara umurambo we".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa