skol
fortebet

Perezida Trump yongeye guha gasopo Iran ivugwaho gushaka gukora mu jisho Amerika

Yanditswe: Tuesday 15, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yasezeranyije "gukuba inshuro 1,000 mu bukana" ku gitero icyo ari cyo cyose cyagabwa na Iran.

Sponsored Ad

Perezida Trump avuze ibi nyuma y’amakuru yuko Iran irimo gucura umugambi wo kwica Lana Marks, Ambasaderi w’Amerika muri Afurika y’epfo.

Mu butumwa bwo kuri Twitter ku munsi w’ejo ku wa mbere, Bwana Trump yagize ati:

"Igitero icyo ari cyo cyose cya Iran, mu buryo ubwo ari bwo bwose, kuri Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika] kizishyurwa n’igitero kuri Iran kigikubye inshuro 1,000 mu bukana!"

Saeed Khatibzadeh, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Iran, yahakanye ayo makuru avuga ku mugambi wo kwica Madamu Marks, yatangajwe bwa mbere n’ikinyamakuru Politico, gishingiye ku makuru y’ubutasi bw’Amerika.

Ikinyamakuru Politico cyatangaje ko Iran irimo gucura uwo mugambi wo kwica uwo Ambasaderi w’Amerika akaba n’inshuti y’igihe kirekire ya Perezida Trump, nk’uburyo bwo kwihimura ku rupfu rwa Jenerali Majoro Qasem Soleimani wishwe n’Amerika mu kwezi kwa mbere.

Jenerali Majoro Soleimani yari akuriye umutwe kabuhariwe wo mu ngabo za Iran.

Yiciwe ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Baghdad muri Iraq, mu gitero cya ’drone’ cyagabwe n’Amerika.

Muri Mutarama uyu mwaka,nibwo Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko ingabo zayo zishe Gen Qassem Soleimani wari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, mu gitero zamugabyeho muri Iraq, ku itegeko ryatanze na Perezida Donald Trump.

Pantagon yatangaje ko iki gitero cyagabwe kuri uyu muyobozi bisabwe na Perezida Trump, kuko umutwe wa Quds yari ayoboye, Amerika iwufata nk’uw’iterabwoba kuko bashinjwa kugira uruhare mu gitero giherutse guhitana abanyamerika benshi kuri Ambasade yayo muri Iraq.

Uyu Gen Soleimani yarasiwe mu modoka ku kibuga cy’indege cya Iraq kiri Bagdad n’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere, igitero bivugwa ko cyahitanye abandi batanu bari kumwe, bishoboka ko bari bavuye muri Lebanon cyangwa Syria.

Itangazo Pantagon yasohoye icyo gihe ryavuze ko ‘Amerika izakomeza gukora ibishoboka mu kurinda abaturage n’inyungu zayo hirya no hino ku Isi’.

Nyuma y’ikwirakwira ry’amakuru ku rupfu rwa General Soleimani, Perezida Trump yahise azamura kuri Twitter ibendera rya Amerika, igikorwa gishimangira kwishimira urwo rupfu.

Nyuma y’urupfu rw’uyu Mujenerali ,Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko icyo gihugu giteganya uburyo bwo kwihorera ku bantu bagize uruhare muri icyo gitero cyamuhitanye, anashyiraho iminsi itatu yo kumwunamira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Javad Zarif, yagereranyije icyo gikorwa cyo kwica Gen Soleimani nk’icy’iterabwoba ryo ku rwego mpuzamahanga Amerika yakoze kandi igomba kwirengera ingaruka zacyo.

Umwaka ushize Perezida Trump abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yasabye Iran kudahirahira na rimwe ibangamira Amerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa