skol
fortebet

Philippine: Abagororwa benshi batorotse gereza

Yanditswe: Wednesday 04, Jan 2017

Sponsored Ad

Abantu benshi bitwaje intwaro bagabye igitero kuri imwe muri gereza zo mu gihugu cya Philippine bituma abagororwa barenga 150 batoroka gereza.
Iki gitero cyaguyemo umwe mu bapolisi ba Philippine naho umugororwa umwe arakomereka.
Leta ya Philippine irakeka ko umutwe w’ abayisilamu ariwo uri inyuma y’ iki gitero ukaba ushaka kwiyomora kuri kuri Leta y’ iki gihugu.
Philippine ni igihugu kirimo abakatolike benshi. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu majyepfo y’ iki gihugu abakatorike baho bahora (...)

Sponsored Ad

Abantu benshi bitwaje intwaro bagabye igitero kuri imwe muri gereza zo mu gihugu cya Philippine bituma abagororwa barenga 150 batoroka gereza.

Iki gitero cyaguyemo umwe mu bapolisi ba Philippine naho umugororwa umwe arakomereka.

Leta ya Philippine irakeka ko umutwe w’ abayisilamu ariwo uri inyuma y’ iki gitero ukaba ushaka kwiyomora kuri kuri Leta y’ iki gihugu.

Philippine ni igihugu kirimo abakatolike benshi. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu majyepfo y’ iki gihugu abakatorike baho bahora bahanganye n’ umutwe w’ abayisilamu usha kwiyomora kuri Leta.

Ibi ngo bituma hahora imvururu z’urudaca, ari nazo zituma abagororwa batoroka amagereza. Abagororwa baherukaga gutoroka gereza ni abo mu ntara ya Cotabato mu majyepfo y’ Umujyi wa Kidapawan.

Ubuyobozi bw’ amagereza muri Philippine buvuga ko iki gitero cyagabwe ahagana saa moya z’ umugoroba, aho abagabye igitero binjiye muri gereza ifungiwemo abagororwa bagera ku 1500 bagatangira kurekura urufaya rw’ amasasu.

Ibiro ntaramakuru GMA bivuga ko ubwo urugamba rwari rurimbanyije abagororwa bagerekeranyije ibitanda bagatangira gusimbuka igipangu batoroka.

Inzego z’ umutekano za Philippine arizo ingabo na Polisi zatangiye ibikorwa byo gushakisha abagororwa batorotse gereza. Bamaze gufata abagera kuri 6.

Imitwe yitwara Kiyisilamu nka Moro Islam Liberation Front (MILF) na Abu Sayyaf ni bo bahora bakora bene ibi bitero aho ngo bajya banagarika abagenzi mu mayira hagashira umwanya munini bakabarekura.

Philippine ni igihugu giherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’ Aziya. Kigizwe n’ ibirwa ibihumbi 7 na 107 bituwe n’ abaturage barenga miliyoni 98. Philippine iyoborwa na Rodrigo Duterte umuperezida wamamaye cyane ku Isi bitewe no kuvuga imbwirwaruhame zirimo amagambo akarishye aho adatinya kwigamba ko yishe abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa