skol
fortebet

RDC: FARDC yigambye kwica abayobozi bakomeye b’inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF

Yanditswe: Thursday 21, Nov 2019

Sponsored Ad

Ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC zigambye insinzi ikomeye mu rugamba zasakiranyemo n’inyeshyamba z’abagande zo mu mutwe witwa ADF NALU aho zishe abakuru babiri b’uyu mutwe.

Sponsored Ad

FARDC iri mu bikorwa bidasanzwe byo guhashya inyeshyamba zituye mu mashyamba ya Congo,yigambye kurasa inyeshyamba zo mu mutwe ukomoka muri Uganda wa ADF aho ngo zishe abayobozi bawo 2 bakomeye barimo uwiyise Mzee wa Kazi na Sarah.Abasirikare babiri ba FARDC baguye muri iyi mirwano.

Nkuko FARDC yabitangaje kuri Twitter yayo,ku cyumweru taliki ya 18 Ugushyingo 2019, nibwo FARDC yatsinze uyu mutwe wa ADF mu mirwano yabereye ahitwa Mapobu gurupoma ya Bambuba-Kisiki muri Beni, ahiswe Mpandeshatu y’urupfu.

Ingabo za FARDC zifatayije n’ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,zabashije kwigarurira ibirndiro bikuru bya ADF NALU,umusigiti,Ikigo cyakorerwagamo imyitozo,Ivurirro ryari ryuzuyemo imiti y’ubwoko bwose,amajerekani 20 y’amavuta n’imirasire bifashishaga babona umuriro.Abayobozi babiri b’uyu mutwe bahasiga ubuzima.

ADF NALU n’umutwe w’inyeshyamba z’Abagande watangaje ku mugaragaro ko ukorana n’imitwe y’iterabwoba nka Al Quaeda na ISIS,ukaba umaze igihe wica abaturage mu bice bya Mapobu,Mambasa hose ni muri Beni.

Ibitekerezo

  • Kuva isi yabaho,intambara zimaze guhitana abantu bagera kuli 1 billion/milliard.Ahanini kubera inzara n’indwara biterwa n’intambara.Albert Einstein yavuze ko:”Ikintu cyonyine cyakuraho intambara nuko,abantu bakanga kurwana”. (Nothing will end wars unless people refuse to go to war).Bihuye n’ibyo bible ivuga yuko abakristu nyakuri batajya mu ntambara z’iyi si. Abantu bose babaye abakristu nyakuri,intambara zose zahagarara.Muli Zaburi 5,umurongo wa 6,Imana ivuga ko yanga umuntu wese uvusha amaraso y’abantu.Nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho intambara zose,itwike intwaro zose.Ndetse muli Matayo 26,umurongo wa 52,Yesu yavuze ko kuli uwo munsi,Imana izica abantu bose barwana.Nguwo umuti rukumbi w’intambara zose zibera mu isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa