skol
fortebet

RDC: Inyeshyamba za ADF zicishije imipanga abasivili19 biyongera ku barenga 90 yishe mu minsi ishize yihimura kuri FARDC

Yanditswe: Thursday 28, Nov 2019

Sponsored Ad

Inyeshyamba z’umutwe wa ADF ukomoka muri Uganda zikomeje gukora ubwicanyi bw’indengakamere aho zimaze kwica abasivili barenga 90 muri uku kwezi barimo 19 bicishije imipanga mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2019.

Sponsored Ad

Nk’uko bivugwa n’umuryango Groupe d’études sur le Congo (GEC)guhera ku itariki 5 z’uku kwezi abantu barenga 90 bamaze kwicwa n’inyeshyamba za ADF zihorera ku bitero ziri kugabwaho n’ingabo za Leta [FARDC].

Monusco ifite inshingano yo kurengera aba baturage bo mu gace ka BENI,ikomeje kwamaganwa bikomeye n’abakongomani baherutse kuyitera bagatwika ibirindiro byayo.

Nubwo MONUSCO ivuga ko abaturage 80 aribo bamaze kwicwa kuva tariki 30/10 uyu mwaka,inyeshyamba za ADF zongeye kwica abantu mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu zikoresheje imipanga.

Umuvuguzi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, niwe wasobanuye ko imirambo y’abo baturage bigaragara ko bicishijwe intwaro gakondo zirimo imipanga.

Yagize ati “Ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu gicuku zaturutse mu mashyamba, abantu zafashe mu gace tutagenzura neza, zagendaga zibicisha imipanga.”

Nk’uko RFI yabitangaje,aba basivili 19 biciwe mu birometero 10 uvuye ku birindiro by’ingabo za MONUSCO.

Kuva mu 2014, umutwe wa ADF wonyine wishe abaturage barenga 1,000 mu gace ka Beni ariyo mpamvu Abakongomani bavuga ko barambiwe MONUSCO ivuga ko ishinzwe gutabara abaturage kandi bari kwicwa irebera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa