skol
fortebet

RDC: Leta yigaruriye agace kari mu maboko y’inyeshyamba za ADF

Yanditswe: Saturday 02, Jan 2021

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iravuga ko abantu 14 bakekwaho kuba abarwanyi ba cy’isilamu baguye mu mirwano taliki ya mbere uyu umwaka bahanganye n’ingabo za leta zishyigikiwe n’iza ONU zishinzwe kurinda amahoro.
Ingabo za leta ziravuga ko zongeye kwigarurira agace ka Loselose ko mu burasirazuba bw’igihugu.
Umutwe w’inyeshyamba zitsimbaraye ku mahame ya Isilamu - Allied Democratic Forces (ADF), zikomoka muri Uganda, ni wo uvugwaho gukora ubwicanyi cyane mu bitero umaze iminsi ugaba (...)

Sponsored Ad

Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iravuga ko abantu 14 bakekwaho kuba abarwanyi ba cy’isilamu baguye mu mirwano taliki ya mbere uyu umwaka bahanganye n’ingabo za leta zishyigikiwe n’iza ONU zishinzwe kurinda amahoro.

Ingabo za leta ziravuga ko zongeye kwigarurira agace ka Loselose ko mu burasirazuba bw’igihugu.

Umutwe w’inyeshyamba zitsimbaraye ku mahame ya Isilamu - Allied Democratic Forces (ADF), zikomoka muri Uganda, ni wo uvugwaho gukora ubwicanyi cyane mu bitero umaze iminsi ugaba mu burasirazuba bwa Kongo.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ku wa gatanu yatangaje ko umutwe wa ADF wishe abantu 17 baguye muri teritwari ya Beni mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Imibare itangwa n’Umuryango w’Abibumbye yerekana ko basivili bagera ku 1000 baguye mu mirwano ivugwa kuba yarashojwe na ADF mu myaka ya 2019 na 2020.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa