skol
fortebet

Robert Mugabe wahoze ari Perezida wa Zimbabwe yararembye ntashobora gutambuka

Yanditswe: Sunday 25, Nov 2018

Sponsored Ad

Perezida Mnangagwa yavuze ko uwahoze ayobora Zimbabwe, Mugabe w’imyaka 94 atagishobora gutambuka kubera izabukuru.
Yongeyeko ko Mugabe ariko aravurirwa muri Singapuru indwara itamenyeshejwe ubu haraciye amezi abiri. Uwo yahoze ari umukuru w’igihugu kandi yagize ingendo nyinshi zo kwivuza muri icyo gihugu mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe.
Mnangagwa yabaye umukuru w’igihugu nyuma y’aho Mugabe akuriwe ku butegetsi n’igisirikare. Mugabe yari amaze ku butegetsi imyaka 37, ubwa mbere ari Minisitiri (...)

Sponsored Ad

Perezida Mnangagwa yavuze ko uwahoze ayobora Zimbabwe, Mugabe w’imyaka 94 atagishobora gutambuka kubera izabukuru.

Yongeyeko ko Mugabe ariko aravurirwa muri Singapuru indwara itamenyeshejwe ubu haraciye amezi abiri. Uwo yahoze ari umukuru w’igihugu kandi yagize ingendo nyinshi zo kwivuza muri icyo gihugu mu minsi ya nyuma y’ubutegetsi bwe.

Mnangagwa yabaye umukuru w’igihugu nyuma y’aho Mugabe akuriwe ku butegetsi n’igisirikare. Mugabe yari amaze ku butegetsi imyaka 37, ubwa mbere ari Minisitiri w’ intebe, hanyuma aba umukuru w’igihugu.

Mugabe yaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe ayambura abazungu bayitegekaga ari mbarwa.

Iby’ ubuzima bwa Mugabe, Perezida Mnangagwa yabitangaje ubwo yari yasuye akarere Mugabe avukamo.

Yagize ati:"Ubu arashaje. Mu by’ ukuri ntagishoboye gutambuka, icyo azasaba cyose tuzagitanga."

Igihe Mugabe yari ku butegetsi, abategetsi bavuga ko yariko aravurwa amaso, bahakana inkuru zavuga ko arwaye kanseri.
Uretse kudashobora gutambuka, Mnangagwa yavuze ko Mugabe ameze neza kandi ko ashobora gutaha mu cyumweru gitaha.

Nk’uko AFP yabitangaje perezida yongeyeko ngo "Turimo kumwitaho. Ni we mubyeyi washinze iki gihugu cya Zimbabwe. Ni we mubyeyi wazanye ukwishira n’ukwizana kwa Zimbabwe."

Robert Mugabe yemeye intsinzi ya Emmerson Mnangagwa, Leta ni yo ivuza Mugabe.

Perezida Mnangagwa nyuma yo gusimbura Robert Mugabe nka Perezida wa agateganyo yaje no gutorwa n’ abaturage mu matora yitabiriwe n’ amashyaka menshi.

Ibitekerezo

  • Ese musigaye mwandikira i Burundi noneho? Ko ari ikirundi gusa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa