skol
fortebet

Sudani y’Epfo:Indege yakoze impanuka irakongoka Imana ikinga ukuboko

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2017

Sponsored Ad

Indege ya Kampani ya South Supreme Airlines y’ ubucuruzi intwara abagenzi yakoze impanuka irashya abagenzi 44 bose bari bayirimo bararokoka uretse abakomeretse mu buryo bworoheje.
Antonov 26 yari ihetse abagenzi 44 ikaba yakoze impanuka ku gicamunci cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 ,kubera impamvu kugeza n’ubu zitaramenyekana nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Byinshi mu bitangazamakuru bikaba byari byatangaje ko abari muri iyi ndege bose bahiriyemo ariko amakuru (...)

Sponsored Ad

Indege ya Kampani ya South Supreme Airlines y’ ubucuruzi intwara abagenzi yakoze impanuka irashya abagenzi 44 bose bari bayirimo bararokoka uretse abakomeretse mu buryo bworoheje.

Antonov 26 yari ihetse abagenzi 44 ikaba yakoze impanuka ku gicamunci cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Werurwe 2017 ,kubera impamvu kugeza n’ubu zitaramenyekana nk’uko bitangazwa na Chimpreports.

Byinshi mu bitangazamakuru bikaba byari byatangaje ko abari muri iyi ndege bose bahiriyemo ariko amakuru aturuka i Wau ari naho iyi mpanuka yabereye avuga ko bahise bakurwa muri iyi ndege mbere yuko ifatwa n’inkongi.

Iyi ndege ikaba yari ivuye i Juba gusa abayobozi bakaba birinze kugira icyo bavuga kuri iyi mpanuka .Hakomeje kwibazwa niba iyi mpanuka itaba yabereye mu gace karimo imirwano ikomeje kuyogoza iki guhugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa