skol
fortebet

Tanzania: Abanyeshuri 30 bapfiriye mu mpanuka

Yanditswe: Sunday 07, May 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzania abana b’abanyeshuri bagera kuri 30 baguye mu mpanuka ya bisi.
Impanuka yabereye hafi y’umugi wa Karatu mu majyaruguru y’igihugu igihe bisi bari barimo yibiranduraga mu muhanda.
Abana bari bayirimo bari mu rugendo bajya ku rindi shuli gukora ibizamini.
Amafoto ari mu binyamakuru bya Tanzaniya arerekana bisi yahengamye hakurya y’umuhanda abantu bagerageza kuvana imirambo mu modoka.
BBC yatangaje ko abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma ku ishuli rua Lucky Vicent (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Tanzania abana b’abanyeshuri bagera kuri 30 baguye mu mpanuka ya bisi.

Impanuka yabereye hafi y’umugi wa Karatu mu majyaruguru y’igihugu igihe bisi bari barimo yibiranduraga mu muhanda.

Abana bari bayirimo bari mu rugendo bajya ku rindi shuli gukora ibizamini.

Amafoto ari mu binyamakuru bya Tanzaniya arerekana bisi yahengamye hakurya y’umuhanda abantu bagerageza kuvana imirambo mu modoka.

BBC yatangaje ko abanyeshuri bari mu mwaka wa nyuma ku ishuli rua Lucky Vicent bitekerezwa ko bari hagati y’imyaka 12 na 14 bakoze impanuka bakiri mu nzira bajya ahagomba gukorerwa ibizamini.

Abarimu babiri babo ndetse n’umushoferi nabo bapfuye.

Perezida John magufuli yavuze ko iyi mpanuka ari "ishyano ku gihugu cyose".

Yagize ati:"Impanuka izimije indoto z’aba bana bari kwitegura gukorera igihugu, ni umubabaro ukomeye ku miryango ndetse no ku gihugu."

Impamvu yateye impanuka iri gukorwaho iperereza.

Ibitekerezo

  • POLE TANZANIA!

    pole sana Tanzanie !!!!!!!

    POLE SANA..TUTAKUTANIRA BINGUNI.N,UKO BIRI TANZANIE YIHANGANE ABO TWABUZE TUZABONANIRA MU IJURU...

    POLE SANA KU BATUVUYEMO...ARIKO SE KO NTAHO BIGARAGARA NTANUMWE WAROKOTSEMO?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa