skol
fortebet

Tanzania: Abapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini imbere bagiye guhindurirwa imirimo

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Tanzania,George Simbachewene,yavuze ko abapolisi bo mu muhanda (traffic police) bazanye inda nini bagiye guhindurirwa imirimo bakurwe ku gukora mu muhanda kuko bahesha isura mbi urwego rwa polisi.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byasubiyemo amagambo ya Minisitiri George Simbachewene yavuze mu mpera y’icyumweru gishize.

Yagize ati:“Ntabwo [inda nini] zishamaje, ahubwo se ni gute umupolisi azana inda nini?”

“Bamwe mu bapolisi bacu bitwaza umwambaro w’akazi bambaye bakaka ruswa abatwara moto [aba-motards]. Ndasaba abapolisi bose gukurikiza amategeko”.

Bwana Simbachewene yategetse umukuru wa polisi ya Tanzania witwa Simon Sirro guhindurira inshingano abo bapolisi bo mu muhanda bazanye inda nini, bagahabwa indi mirimo idatuma bagaragara mu muhanda ndetse bagakora itababangamira.

Uyu George Simbachewene yavuze ko umupolisi ufite inda nini adakwiriye gukora ku muhanda kuko aka kazi gasaba kuba ubangutse.

Ibi uyu muyobozi yabitangaje ubwo yarimo gukora ubugenzuzi mu mujyi wa Dodoma kuwa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2020, akabona harimo bamwe mu bapolisi bafite inda nini cyane imbere.

Uyu mugabo ntiyabuze gutangaza ko izi nda nini z’aba bapolisi zituma benshi bavuga ko igipolisi cya Tanzania kirimo abarya ruswa ndetse byatumye banazana inda imbere.

Yaburiye abapolisi bose bashinjwa kurya cyane ruswa y’abamotari ko babireka hakiri kare kuko bishobora kuzabagiraho ingaruka mbi.

Umwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu yanditse ubutumwa ku rubuga rwa Twitter asaba ko iyo gahunda nshya idakwiye kuzavamo ivangura.

Tanzania yiganye igihugu cya Pakistan cyandikiye abapolisi basaga ibihumbi 170 mu gihugu mu myaka 2 ishize, babasaba kugabanya ibiro kandi uwo bizananira akirukanwaa ku kazi igitaraganya.

Iki gihugu cyavuze ko abapolisi babyibushye baba batazi kunyaruka ku buryo umugizi wa nabi cyangwa undi wese ugerageje kwica amategeko batabasha kumufata ngo aryozwe ibyaha bye.

Ibitekerezo

  • Ni mubihorere, kuko bo barahaze. Ahubwo abatarazana inda nini , nibo bazajya barya iyo ruswa ntimurabukwe. Ubu se ntibyaba ari ivangura rishingiye ku miterere y’umubiri w’umuntu. Mubanze mubisuzume neza. Abananutse, bafite inda z’udusentire ntubarya ruswa. Ibyo muri TZ rwose bisigaye ari ibitwenge gusa gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa