skol
fortebet

Turkia yarashe indege ya gatatu y’igisirikare cya Syria

Yanditswe: Wednesday 04, Mar 2020

Sponsored Ad

Abasirikare ba Turukiya bahanuye indege ya 3 y’intambara y’ingabo za Siriya mu ntara ya Idlib kuri uyu wa kabiri nyuma y’ubushyamirane buri hagati y’ingabo z’ibi bihugu.

Sponsored Ad

Iyi ndege yaraye irashwe n’iya 3 y’igisirikare cya Syria igihugu cya Turkia kirashe nyuma y’izindi 2 zarashwe ku cyumweru.

Ibinyamakuru bya Leta byagize biti " Ubutegetsi bwa Syria bwarashe indege zacu z’intambara ziragwa mu majyaruguru y’Uburengerazuba bwa Maarat al-Numan."

Kuri Twitter Minisitiri w’ingabo wa Turkia yagize ati "Indege ya L-39 y’ingabo za Syria yahyizwe hasi."

Igihugu cya Turkia cyahanuye iyi ndege mu rwego rwo guhorera abasirikare bacyo 34 bishwe mu gitero cy’indege begeka kuri Siriya.

Uku gushyamirana kongereye bwinshi ndetse bituma benshi bakeka ko hashobora kuba imirwano ikaze hagati ya Turukiya n’Uburusiya busanzwe ari inshuti magara ya Syria.

Abaperezida ba Turukiya n’Uburusiya bateganya kuzabonana kuri uyu wa kane kugira ngo bahagarike uyu mwuka mubi wavumbutse.

Ibitekerezo

  • Senior Geostrategists and Military Generals,barimo Dr William PERRY wahoze ari Minister of Defense wa America, bahamya ko nta kabuza guhangana kurimo kubera ku isi bitujyana ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo noneho bazarwanisha atomic bombs isi yose igashira.Le 15/01/2020,President PUTIN wa Russia,yabwiye Parliament yuko niba nta gikozwe mu maguru mashya,Intambara ya 3 y’isi iri hafi.Icyo batazi nuko Bible ivuga ko Imana irimo kubacungira hafi.Ntabwo yakwemera ko batwika isi yiremeye.Nkuko bible ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro,ikure intambara mu isi hose,ibanje gukura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza, harimo n’abarwana nkuko Matayo 26,umurongo wa 52 na Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga.Ibyo bizaba ku munsi bible yita armageddon ushobora kuba utari kure,iyo urebye ubushyamirane bw’ibihugu bifite atomic bombs muli iki gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa