skol
fortebet

Inama y’ umutekano mu Burundi yashyize u Rwanda mu majwi

Yanditswe: Monday 23, Jul 2018

Sponsored Ad

Inama y’umutekano y’u Burundi yasohoye itangazo rivuga ko abayobozi b’u Rwanda bamaze iminsi bavuga imvugo zitabereye ku gihugu cy’u Burundi.

Sponsored Ad

Iyi nama y’ umutekano yamaganye igikorwa kimaze iminsi aho u Rwanda rwirukana Abarundi babaga mu bice bitandukanye by’ umwihariko mu karere ka Gisagara.

Biri mu itangazo iyo nama yatangaje kuri uyu wa 22 Nyakanga ryasomwe n’umukuru w’iyo nama y’umutekano Silas Ntigurirwa.

Yagize ati “Inama nkuru y’umutekano iramagana iyo myifatire itubahiriza amategeko mpuzamahanga agenga imipaka y’igihugu n’agenga uburenganzira bwa muntu”.
Umukuru w’inama y’umutekano ntabwo yatomoye ngo atunge agatoki izo mvugo zitabereye abategetsi b’u Rwanda baba barakoresheje.

Mu minsi ishize habaye ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu Rwanda mu turere twegereye ishyamba rya Nyungwe, hafi y’umupaka w’u Burundi mu karere ka Nyaruguru.

Polisi y’ u Rwanda bavuze ko abagabye ibyo baturutse mu Burundi, bakaba ari naho basubiye.

Gusa u Burundi bwarabihakanye buvuga ko ataribyo na gatoya.

Mu mezi abiri ashize Abarundi baharirwa mu magana baba mu Rwanda birukanywe n’ubutegetsi bw’ u Rwanda. Umuyobozi w’ akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome yabwiye itangazamakuru ko Abarundi birukanywe ari abadafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda.

BBC yatangaje ko bamwe mu birukanywe bashinja abayobozi bo mu Rwanda kubanyaga imitungo yabo.

Ibi byose birimo kuba mu gihe hashize imyaka itatu u Rwanda n’ u Burundi bitarebana neza mu gihe ubusanzwe ari ibihugu bisangiye amateka n’ abaturage babyo bakaba bumvikana batagombye umusemuzi.

Ibitekerezo

  • Ariko abayobozi buburundi badushakaho iki? interahamwe zirahungabanya umutekano wacu zigasubirayo bakazicumbikira none baravuga ubusa gusa mumenyeko abaturage banyu dufitanye isano yahafi gushyigikira inkoramaraso bizabatera umwaku muzabibona

    Abayobozi b’u Burundi njye barandwaza pe !! niba ari ikibazo kindi bifitemo, niba ari umuco wabo wihariye ubibatera , niba ari ukudakura muri Politike ... byarancanze kabisa!!

    Wagirango ni abana b’ ibitambambuga birirwa barega rega ku babyeyi babo ( Maman, kanaka andiriye umukate!! Papa, bandiriye ibiryo ! Kanaka aranoshe cg se aramwaje!!!... ) Ibi ni ibiki Koko?? Ni akumiro!!

    Niba abaturage b’u Burundi ari kuriya bayobowe cg bayobowe n’abantu bameze kuriya baragowe pe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa