skol
fortebet

U Burundi bwihakanye ingabo zateye u Rwanda zifite ibikoresho byabwo

Yanditswe: Sunday 28, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuwa Gatandatumu ma saa sita z’ijoro zo kuwa Gatandatu,tariki ya 27 Kamena 2020,nibwo abantu bagera ku 100 bitwaje intwaro zirimo n’inini baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro by’ingabo za RDF mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru,zikomwa mu nkokora zitaragera ku mugambi wo guhungabanya umutekano w’abaturage.

Sponsored Ad

Muri iki gitero bivugwa ko cyamaze iminota iri hagati ya 20 na 30,RDF yarashe abari bateye maze bahunga basubira mu Burundi aho bateye baturutse nk’uko Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje.

Ati "Aba bitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi nyuma basubirayo basiga inyuma abarwanyi babo bane bapfuye ndetse n’ibikoresho bya gisirikari birimo imbunda n’iradiyo za gisirikari.

Mu guhangana n’abateye, abasirikari batatu b’u Rwanda bakomeretse ku buryo bworoheje. Turizeza Abanyarwanda ko abakoze ibi bakurikiranwa bakamenyekana."

U Rwanda ruvuga ko igitero cyagabwe n’abantu bataramenyekana baturutse mu Burundi, cyaguyemo abagera kuri 4 mu bakigabye, ndetse gifatirwamo batatu. Muri kiriya gitero hakomerekeyemo abasirikare batatu b’u Rwanda.

Herekanywe ibikoresho byafashwe n’imirambo y’inyeshyamba zarashwe. Mu bikoresho byafashwe harimo ibyifashishwa ku rugendo n’abasirikare byanditseho ko ari iby’u Burundi.

Nyuma yo kumva ibyo u Rwanda ruvuga,Igisirikare cy’u Burundi cyihakanye izi ngabo bivugwa ko zaturutse ku butaka bwabo ndetse bemeza ko nta mwanzi waturuka iwabo ngo atere u Rwanda.

Itangazo ry’ingabo z’u Burundi rigira riti “Ingabo z’u Burundi, FDNB ziranyomoza amakuru yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga ko u Burundi bwahaye ubwihisho inyeshyamba zagabye igitero mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki 27 Kamena 2020.

Ubutaka bw’u Burundi ntibushobora kuba ubwihisho ku bantu bitwaje intwaro bashaka guhungabanya abaturanyi.”

Ingabo z’u Burundi FDNB zemeje ko zifite inshingano yo kubungabunga umutekano mu buryo buhoraho ku rubibi rw’u Burundi n’abaturanyi babwo.

Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.

Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti "Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki."

Abaturage bo muri aka gace katewe n’aba basirikare, bavuze ko nta gushidikanya ko abateye bavuye i Burundi aho bavuze amwe mu mazina y’abo bazi bari basanzwe baza muri Nyaruguru.



U Burundi bwihakanye izi ngabo bivugwa ko zaturutse ku butaka butaka bwazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa