skol
fortebet

Ubudage: Ikamyo yataye umuhanda yinjira mu isoko ihita 12, abandi 50 barakomereka

Yanditswe: Tuesday 20, Dec 2016

Sponsored Ad

I Berlin mu murwa mukuru w’ Ubudage mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2016, ikamyo yataye umuhanda yinjira mu isoko ricurizwamo ibya Noheli ahari ikivunge cy’ abantu ihitana 12, abandi 50 barakomereka
Polisi y’ iki gihugu ivuga ko ikeka ko byakozwe bigambiriwe. ikavuga ko ikirimo gukora iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y’ iyi mpanuka.
Amashusho yafatiwe ahabereye ibyo arerekana utuzu twarimo ibicuruzwa tugwa hasi naho abantu baryamye hasi bakomeretse.
BBC ivuga ko umuntu ukekwa (...)

BBC ivuga ko umuntu ukekwa gukora ibi yatawe muri yombi hafi aho, mu gihe polisi ivuga ko uwo isobanura nk’umugenzi wari mu modoka bamusanze yapfuye.

Iri soko riri ahitwa Breitscheidplat hafi y’urwibutso rwa kiriziya rwa Kaiser Wilhelm ku muhanda wa Kurfuerstendamm.

Steffen Seibert , umuvugizi wa Minisitiri w’Intebe w’Ubudage, Angela Merkel, yanyujije ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter avuga ko Madamu Merkel yavuganye na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umuyobozi w’umujyi wa Berlin.

Yagize ati:"Turi kunamira kandi twizera ko abandi benshi bakomeretse babona ubufasha."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa