skol
fortebet

Uburundi bwafashe imbunda z’ibikinisho zari zigiye kwinjizwa ku butaka bwayo mu rwego rwo guhungabanya umutekano

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Imbunda z’ibikinisho (toy) zirenga ijana zafashwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo cy’u Burundi gishinzwe imisoro [OBR] ku mupaka wa Kobero w’u Burundi na Tanzania mu ntara ya Muyinga.

Sponsored Ad

Izi mbunda z’ibikinisho zari zizanwe muri iki gihugu n’abagizi ba nabi bari bafite gahunda yo guhungabanya umutekano w’iki gihugu kiri kwitegura kwinjira mu matora.
U Burundi buhanzwe n’amahanga kubera aya matora byitezwe ko ashobora gukurikirwa n’imvururu za politike.

Imiryango mpuzamahanga ntiyizeye niba iki gihugu gifite ubushobozi bwo gutegura amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka.

Ikibazo cy’abahungabanya umutekano gikomeje gutera impungenge Abarundi cyane ko abarimo Imbonerakure bahohotera abaturage by’umwihariko abo mu ishyaka rya CNL riyobowe na Agathon Rwasa.Hari n’abajura bavuzwe mu mpera z’umwaka ushize ko bateye abaturage barabasahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa