skol
fortebet

Ubwato bw’intambara bw’ Amerika ntabwo burimo kwerekeza kuri Koreya ya Ruguru

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Ubwato bw’ intambara bwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika ntabwo burimo kwerekeza mu karere ka Korea ya Ruguru nk’ uko bimaze iminsi bivugwa, ababonye ubwo bwato mu mpera z’icyumweru gishize bavuga ko bwafashe indi nzira.
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika kirwanira mu mazi, tariki 8 z’ukwezi kwa kane cyavuze ko ubwato Carl Vinson n’ubundi bubuherekeje bwarimo bujya mu karere ka Koreya kubera amakimbirana yaturukaga kukuba Korea ya Ruguru ihora igerageza ibirwanisho kirimbuzi
Mu cyumweru (...)

Mu cyumweru gishize Perezida Trump yavuze ko hari itsinda ry’ ubwato "armada" ryoherejwe.

Mu mpera z’ icyumweru gishize iryo tsinda ry’ ubwato ryari rigeze kure, ryerekeza ahitwa Sunda Strait mu Nyanja y’ Abahinde.

Ubwo bwato bw’intambara "burimo bujya mu karere k’inyanja ya Pacifique yo mu burengerazuba nk’ uko bwategetswe.

Ntawuzi neza igituma butageze iyo byavuzwe ko bugiye cyane ko byavugwaga ko ari ubwato bwo gutera ubwoba umukuru w’igihugu cya Korea ya Ruguru Kim Jong-un.

Ikindi kitarasobanuka ni ukumenya niba ari amakuru yatanzwe nabi cyangwa niba ari umugambi Amerika yari ifite ikaza kuwuhindura nyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa