skol
fortebet

Uganda: Batatu barasiwe mu mirwano yashyamiranyije polisi n’ abashoferi

Yanditswe: Monday 08, May 2017

Sponsored Ad

Abantu batatu barasiwe mu mirwano y’abapolisi n’abatwara abagenzi muri taxi, yabereye mu gace ka Kyengera mu Karere ka Wakiso, bajyanwa mu bitaro bakomeretse bikomeye.
Abapolisi bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso batatanya abatwara abashoferi bigaragambyaga bamagana amategeko n’imisoro
bitaga ko bibakandamiza.
Aba bashoferi baparitse imodoka zabo mu muhanda rwagati wa Masaka bafunga igice kiri hagati y’agasantere k’ubucuruzi ka Kyengera na Busega, ibihumbi by’abawukoresha bibura (...)

Sponsored Ad

Abantu batatu barasiwe mu mirwano y’abapolisi n’abatwara abagenzi muri taxi, yabereye mu gace ka Kyengera mu Karere ka Wakiso, bajyanwa mu bitaro bakomeretse bikomeye.

Abapolisi bakoresheje amasasu n’imyuka iryana mu maso batatanya abatwara abashoferi bigaragambyaga bamagana amategeko n’imisoro
bitaga ko bibakandamiza.

Aba bashoferi baparitse imodoka zabo mu muhanda rwagati wa Masaka bafunga igice kiri hagati y’agasantere k’ubucuruzi ka Kyengera na Busega, ibihumbi by’abawukoresha bibura inzira.

Polisi yabanje kurasa mu kirere no gutera imyuka iryana mu maso ariko biba iby’ubusa, iza gukoresha amasasu nyirizina ari na bwo batatu bakomeretse bikomeye bakajyanwa kwa muganga.

Inkuru ya The Dailymonitor ivuga ko Polisi yagerageje guhendahenda abashoferi ngo bareke imyigaragambyo ariko bakanangira bashaka kwivuganira n’Umuyobozi wa Polisi y’igihugu, General Kale Kayihura ubwe.

Ibitekerezo

  • BAGIYE BITONDA MAMA !!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa