skol
fortebet

Uganda: Minisitiri Tumwine yemeje ko polisi ifite uburenganzira bwo kurasa abigaragambya

Yanditswe: Monday 23, Nov 2020

Sponsored Ad

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, Elly Tumwine, yabwiye abanyamakuru ko polisi ifite uburenganzira bwo kurasa abigaragambya ikabica igihe bashatse kuyisagarira.

Sponsored Ad

Bwana Tumwine yavuze ko atakwihanganisha uwo ariwe wese warashwe ari mu myigaragambyo no gushaka guhohotera abapolisi kandi ngo aba bantu bazakomeza kuraswa.

Yagize ati “Polisi ifite uburenganzira bwo kubarasa ikabica mu gihe mwaba mugeze ku kigero runaka cy’imvururu. Mbisubiremo? Polisi ifite uburenganzira bwo kubarasa ubundi mugapfa muzize amaherere.”

Tumwine yavuze ko amakuru afitiwe gihamya ari uko ibiri kubera muri Uganda biri guturuka kuri bamwe mu banya Politike bashaka guhirika ubutegetsi bwa Museveni igihugu kigasigara kidafite umuyobozi nka Libya.

Uyu muyobozi yavuze ko asaba abanya Uganda guhitamo guhagarika imyigaragambyo yuzuyemo urugomo cyangwa se kwicwa aho yanemeje ko atumva ukuntu abantu bakwigaragambya kubera umuntu umwe wafunzwe nka Robert Kyagulanyi.Yasezeranyije ko n’abandi bakandida bazica amategeko bazafungwa.

Mu cyumweru gishize nibwo muri Uganda hatangiye imyigaragambyo yo kwamagana ifungwa rya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine imaze kugwamo abasaga 37.

Nubwo Robert Kyagulanyi yafunguwe,abamushyigikiye bakomeje kwamagana Perezida Museveni uhabwa amahirwe yo kongera kuyobora Uganda indi myaka 5.

Bobi Wine yatawe muri yombi ku wa gatatu ari muri mitingi yo kwiyamamaza, ashinjwa kurenga ku mabwiriza yo kwirinda coronavirus abuza guterana kw’abantu mu kivunge.

Kuwa 5 ari mu rukiko, Bobi Wine yagaragaye arimo kwiyumvira cyane ubwo yari ateze amatwi ibirego yari arimo gusomerwa. Nyuma y’iminsi ibiri afunze, abamwunganira bashyize bemererwa kubonana na we.

Yarezwe kurenga ku mabwiriza y’urwego rw’ubuvuzi, icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka igera kuri irindwi.

Inyubako y’urukiko yari izengurutswe n’abashinzwe umutekano bitwaje intwaro nyinshi.Yarekuwe by’agateganyo.

Ku wa gatanu, igisirikare cya Uganda cyavuze ko kigiye kongera abasirikare mu nkengero y’umurwa mukuru Kampala ndetse no mu mijyi yindi ikomeye yo mu gihugu,bo guhangana n’iyi myigaragambyo ikomeye.

Abigaragambya batatanyijwe no guterwa imyuka iryana mu maso, ndetse hamwe na hamwe baraswamo amasasu menshi.

Bobi Wine w’imyaka 38, ni umwe mu bakandida-perezida 11 barimo guhatana na Perezida Yoweri Museveni umaze imyaka 34 ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa