skol
fortebet

Uganda: Umukobwa yafatiwe mu cyuho asambanira ku buriri bwa se

Yanditswe: Thursday 08, Nov 2018

Sponsored Ad

Umukobwa w’ imyaka 16 wo mu mujyi wa Kampala yiyahuye nyuma y’ uko se amusanze ku buriri bwe asambana n’ umuhungu bakundanaga.

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri nibwo umuturage witwa Kiraka Mugisha, yinjiye mu rugo iwe asanga umukobwa we Kemigisha arimo gusambana n’ umusore witwa Kelvin Yunus Kaddu.

Yamenesheje inzego z’ umutekano zita muri yombi Kaddu na Kemisha. Polisi yagumanye uyu musore Kaddu w’ imyaka 18 naho uyu mukobwa iramurekura. Mugisha yikomereje ubuzima bisanzwe ajya gucuruza mu bukeye bwaho kuri uyu wa Gatatu abona umukobwa we yiyahuye.

Akimara kubona ko umukobwa we yapfuye yahamagaye abaturanyi mu ijwi rirenga atabaza ati “Nimuze murebe ibyo Satani yazanye iwanjye.Nacumuye iki ku Mana koko? uyu muvumo ni bwoko ki? Ndarangiye”

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Luke Owoyesigyire yemeje aya makuru avuga ko mu iperereza ry’ ibanze ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko uyu mukobwa yasambanyijwe.

Uyu mukobwa Kemigisha yigaga mu mwaka wa kane w’ amashuri yisumbuye naho uyu musore , Dail monitor dukesha iyi nkuru yatangaje ko imyirondoro itaramenyekana.

Ibitekerezo

  • Aya ni amahano.Gusanga umwana wawe asambanira ku buriri bwawe?Sex,sex,...Always sex!!! Where are we heading to?Iyi si iragana he?Iyi ni iminsi y’imperuka koko.Iyi si ikeneye impinduka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa