skol
fortebet

Uganda: Umupadiri akurikiranyweho kwica abashinzwe umutekano babiri

Yanditswe: Tuesday 12, Dec 2017

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu batanu barimo n’ umupadiri bakurikiranyweho kwica abantu bakoraga akazi ko gucunga umutekano.
Aba bantu babiri bishwe ku cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017.
Komanda wa Polisi mu karere ka Rukungiri aho ubu bwicanyi bwabereye, Moses Nanoka yavuze ko abishwe ari Brian Tumubwaine w’ imyaka 27 wakoreraga ‘Security 2000’ na mugenzi Fred Rutarindwa wari ufite imyaka 29 y’ amavuko.
Nk’ uko Dail monitor yabitangaje mu barimo gukorwaho iperereza harimo umupadiri (...)

Sponsored Ad

Polisi ya Uganda yataye muri yombi abantu batanu barimo n’ umupadiri bakurikiranyweho kwica abantu bakoraga akazi ko gucunga umutekano.

Aba bantu babiri bishwe ku cyumweru tariki 10 Ukuboza 2017.

Komanda wa Polisi mu karere ka Rukungiri aho ubu bwicanyi bwabereye, Moses Nanoka yavuze ko abishwe ari Brian Tumubwaine w’ imyaka 27 wakoreraga ‘Security 2000’ na mugenzi Fred Rutarindwa wari ufite imyaka 29 y’ amavuko.

Nk’ uko Dail monitor yabitangaje mu barimo gukorwaho iperereza harimo umupadiri utatangajwe imyirondoro kuko polisi ya Uganda yabwiye iki kinyamakuru ko amazina y’ uyu mupadiri agiye mu bitangazamakuru byakwica iperereza.

Abakekwa uko ari batanu bacumbikiwe muri kasho ya polisi mu karere ka Rukungiri mu gihe iperereza rigikomeje.

Icyatumye uyu mupadiri atabwa muri yombi ni uko imbwa zari zirimo gufatanya na polisi kugenza iki kicyaha cyabereye hafi ya diyose ya Bugangari zarombereje ku gipangu cy’ uwo mu padiri.

Umuvugizi wa Polisi Elly Maate yagize ati “Dufite abantu muri kasho barimo n’ umuntu w’ Imana ntagiye kuvuga imyirondoro ye kuko byabangamira iperereza”

Ahabereye ubwo bwicanyi hatoraguwe imbunda yo mu bwoko MK4, ifite nomero 32088 , iyi mbunda yari isanzwe ikoreshwa na Tumubwaine.

Imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe mu bitaro bya Nyakibale gukorerwa isuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa