dnd

Umugabo wabatirizwaga mu ruzi mu mujyi wa Accra yaburiwe irengero

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 14 December 2018 Yasuwe: 2233

Mu gihugu cya Ghana, umugabo w’ imyaka 20 wabatirizaga mu ruzi rwa Densi mu mujyi wa Accra yaburiwe irengero.



Amashusho yakwirakwiye ku mbugankoranyambaga yerekana Pasiteri Yaw Kyeremeh yibiza uyu mugabo bwa mbere, aramukuramo aramusengero yongera kumwibiza bwa kabiri ntiyongera kuburuka.

Umuvugizi wa Polisi ya Afia Tenge yabwiye BBC ko hari umupasiteri muto bataye muri yombi mu gihe bagishakisha pasiteri mukuru wateguye uwo mubatizo.

Abaturage bo muri Ghana baganiriye n’ itangazamakuru ryabo ngo ntabwo biyumvisha impamvu umuntu yagera aho atwarwa n’ uruzi ngo ni ukubatizwa.

Umuryango w’ uyu mugabo watwawe wabwiye itangazamakuru ko ibyabaye ku Cyumweru ubwo umuntu wabo yatwarwaga n’ uruzi ari impanuka isanzwe ngo nta kosa bashyira kuri pasiteri.

Polisi nyuma yatangaje ko yaje kubona umurambo w’ uyu mugabo gusa ngo ugomba kubanza gupimwa ngo hamenyekane icyateye urupfu mbere y’ uko ashyingurwa.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Maj.Karindinefu wari ushinzwe itumanaho muri FLN yishwe na FARDC

Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri...
12 January 2020 Yasuwe: 5716 1

RDC: Umusirikare ukomeye muri FARDC yayivuyemo ajya kuyobora inyeshyamba...

Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ziratangaza ko zungutse...
9 January 2020 Yasuwe: 3962 1

Uburundi bwafashe imbunda z’ibikinisho zari zigiye kwinjizwa ku butaka bwayo...

Imbunda z’ibikinisho (toy) zirenga ijana zafashwe kuri uyu wa Kabiri n’Ikigo...
8 January 2020 Yasuwe: 7973 0

Iran yihimuye kuri Amerika irasa ibisasu ku birindiro by’ingabo zayo muri...

Igihugu cya Iran cyagaragaje ko cyiteguye kwinjira mu ntambara yeruye na...
8 January 2020 Yasuwe: 5470 0

Libya: Inyeshamba za Jenerali Haftar zigaruriye umujyi ukomeye wa...

Inyeshamba zo muri Libya zigaruriye umujyi wa Sirte uri ku nkengero...
7 January 2020 Yasuwe: 2668 0

Iran yasabye abaturage gukusanya miliyoni 80 z’amadolari zo kwica perezida...

Mu muhango wo gushyingura General Qassem Soleimani wishwe kuwa Kane...
6 January 2020 Yasuwe: 7043 0