skol
fortebet

Umupolisi ukomeye mu Burundi yatawe muri yombi nyuma yo kurasa umugore we

Yanditswe: Wednesday 05, Dec 2018

Sponsored Ad

Majoro Nduwimana Prime arashinjwa kwica umugore we amurashishije imbunda y’akazi ya pisitoli, nyuma y’amakimbirane bari bagiranye.

Sponsored Ad

Nduwimana yarashe umugore we mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018, mu rugo rwabo ruri i Kajiji, Komini Muha, mu mujyi wa Bujumbura. Abaturanyi bakaba bavuga ko yamurashe isasu ryamwishe ubwo yari asohotse mu nzu yiruka ahunga.

Umwe mu baturanyi wabo yagize ati “Ni muri Kajiji, iruhande yo ku musigiti niho yamurasiye, yari umugore we, yatangiye kumurasira mu nzu ariko ayanyuma yayamurashe yiruka; ni ukuvuga ngo yitwa Nduwimana Prime”.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi, avuga ko uyu mupolisi yarashishije umugore we imbunda yo mu bwoko bwa pisitori yari afite, bityo ngo akaba yanakomerekeje umwana umugore we yari ahetse mu mugongo.

Nduwimana ngo yatawe muri yombi ubu akaba ari mu maboko y’ubushinjacyaha.

Ibitekerezo

  • Family Violence yariyongereye cyane muli iki gihe.Muribuka Mwalimu uherutse kwiyahura ejobundi.Igihugu cya Mexico nicyo gifite Record muli Family Violence.Bafite average y’abagore 9 bicwa buri munsi.Biterwa nuko abantu banga gukurikiza amahame (principles) imana yaduhaye dusanga muli Bible:Gukundana,kubahana no kubabarirana.Akenshi biterwa nuko abashakanye basigaye bacana inyuma cyane.Mwumvise umugore n’umugabo ejo bafatiye I Masaka bagiye gusambana,buri wese ajyanye imodoka ye.Ubu bombi bafungiye kuli police station ya Masaka hamwe n’imodoka zabo.Ni akumiro.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa