skol
fortebet

Umusirikare w’u Rwanda yiciwe mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique

Yanditswe: Tuesday 14, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare w’u Rwanda wari mu butumwa bw’amahoro (MINUSCA) muri Repubulika ya Centrafrique yiciwe mu gitero cyagabwe kuri izo ngabo mu gace ka Nana-Mambéré kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu.

Sponsored Ad

Itangazo rya guverinoma ya Centrafrique rivuga ko ejo tariki ya 13/07/2020, umusirikare w’u Rwanda yaguye mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu,aturikanywe n’igisasu cyatezwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wiyise 3R (Retour, Réclamation et Réhabilitation )gikomeretsa n’abandi 2 gusa ntihatangajwe aba bandi ibihugu bakomokamo.

Umunyamabanga mukuru wa ONU António Guterres, yababajwe n’icyo gitero maze yihanganisha umuryango wa Nyakwigendera na Leta y’u Rwanda muri rusange.

António Guterres,yasabye ubuyobozi bwa Repubulika ya Centrafrique gukora uko bushoboye bukamenya abagabye icyo gitero ku buryo bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Iki gitero kibaye hashize iminsi MINUSCA ikoze umuhango wo guha icyubahiro abakozi bayo icyenda bari baherutse kwitaba Imana bari mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Centrafrique mu mezi ane yari ashize, hari ku wa 08 Nyakanga uyu mwaka

Muri abo icyenda harimo undi musirikare w’umunyarwanda hamwe n’undi w’Umurundi.

Kuwa 10 Mata 2018,nabwo umwe mu ngabo z’u rwanda wari mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique yaguye mu gikorwa cyo gutabara abaturage mu Mujyi wa Bangui.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrique zahawe akazi ko gutabara abaturage bari batewe n’umutwe witwaje intwaro, muri icyo gikorwa niho umwe yasize ubuzima.

Ibitekerezo

  • UN Missions zose zifite abakozi bagera ku bihumbi 100.Zikoresha budget irenga 6.5 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 6 000 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 2 za Rwanda Annual Budget !!!. UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa