skol
fortebet

Umusirikare yishe umuyobozi we amuziza ko yamwimye uruhushya rwo gusura umuryango we

Yanditswe: Thursday 30, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umusirikare wo muri Nigeria mu gace kitwa Borno w’ipeti ryo hasi yarashe umuyobozi we usanzwe ari Lieutenant aramwica amuziza ko yamwimye uruhushya rwo kujya gusura bamwe mu bagize umuryango.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu musirikare yari amaze umwaka atagera mu rugo rwe ngo arebe uko umuryango we umeze ariyo mpamvu yarakajwe no kwimwa uruhushya agahitamo kurasa umuyobozi we.

Mu gihugu cya Nigeria hakunze kuvugwa inkuru z’abasirikare barasa ababayobora bakabica kubera impamvu zitandukanye.

Uyu musirikare wo muri batayo ya 202 mu gace ka Bama muri Borno yarashe uyu muyobozi we kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga ubwo yari amaze kwimwa uruhushya bikamurakaza.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu basirikare bo muri iyi Batayo bavuze ko uyu musirikare yazabiranyijwe n’uburakari ubwo uyu muyobozi we yamwimaga uruhushya kandi yari amaze kumubwira ko mu muryango we hari ikibazo ashaka kujya gukemura.

Amakuru avuga kandi ko uyu musirikare wakigezemo mu mwaka wa 2016 yarashe amasasu 36 uyu muyobozi we wamwimye amatwi.

Aya makuru agira ati “Uyu musirikare yageze mu gisirikare muri 2016 ahita yoherezwa kurwanya Boko Haram mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.Yari amaze amezi 12 mu kazi ariyo mpamvu yari ashaka ikiruhuko cyane.Yimwe uruhushya n’umuyobozi ahita arakara amurasa amasasu 36 amwicira aho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa