Umuvugizi wa FARDC yavuze ku makuru y’urupfu rw’umuyobozi wa FLN rwakwiriye hose

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 January 2020 Yasuwe: 7883

Ku munsi w’ejo hiriwe amakuru avuga ko Laurent Ndagijimana, uzwi ku mazina ya Wilson Irategeka na Rumbago yaba yiciwe mu mirwano y’ingabo za DR Congo n’inyeshyamba ayobora za CNRD-FLN.



Kapiteni Dieudonné Kasereka umuvugizi w’ingabo za DR Congo muri Kivu y’Epfo yabwiye BBC Gahuzamiryango ko mu minsi micye ishize barasanye n’abarwanyi ba CNRD-FLN.

Kapiteni Kasereka avuga ko iyi mirwano yebereye ahitwa Mwenda muri Kivu y’Epfo aho yemeza ko hishwe inyeshyamba nyinshi, ntavuga niba hari ingabo za leta zahaguye.

Ati: "Mu gace ka Kalehe muri Kivu y’Epfo twakurikiranye izi nyeshyamba ahitwa Kabare, duheruka kurasanira nazo ahitwa Mwenda.

Ku rupfu rwa Wilson Irategeka ntabwo ubu nahita mbyemeza turacyagenzura imirambo y’abishwe kuko ni benshi barashwe, tuzabyemeza nyuma y’igenzura mu gihe gikwiye.

Icyo nakwemeza ni uko uyu mutwe wa CNRD-FLN tumaze kuwusenya ku kigero cya 90%".

Kuva mu kwezi kwa gatandatu gushize impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yatangaje ko ishyaka rya CNRD - Ubumwe riyoborwa na Wilson Irategeka ariryo riyoboye iyi mpuzamashyaka kuri manda isimburanwaho y’umwaka umwe.

MRCD - Ubumwe ari nayo ifite umutwe wa FLN ntacyo iratangaza ku makuru y’iyicwa rya Wilson Irategeka.

Wilson Irategeka yahoze ari umurwanyi mu nyeshyamba za FDLR aza kuyivamo ashinga ishyaka rye, bivugwa ko ibi byabaye hagati ya 2015 na 2016.

Mu kwezi kwa karindwi Perezida wa DR Congo ari i Beni yatangaje ko hagiye gutangira ibitero bikomeye by’ingabo za leta bigomba kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa DR Congo.

Mu kwezi kwa cumi, ingabo za DR Congo zatangiye ibyo bitero, muri iyo mitwe y’inyeshyamba harimo irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda nka FDLR na FLN.

Hari amakuru yavuzwe ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri gufatanya n’iza Congo muri ibi bitero, aya makuru yahakanywe n’impande zombi.

Muri ibi bitero, abasirikare bakuru mu nyeshyamba za FDLR zikorera muri Kivu ya ruguru jenerali Sylvestre Mudacumura yarishwe, Juvénal Musabyimana alias Jean-Michel Africa aricwa naho koloneri Nshimiyimana Asifiwe Manudi arafatwa.

Mu nyeshyamba za CNRD - FLN zikorera muri Kivu y’Epfo, abarwanyi bawo benshi baheruka gufatwa boherezwa mu Rwanda barimo umuvugizi w’uyu mutwe Herman Nsengimana.

Inkuru ya BBC

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Imbonerakure zakubiswe n’abaturage nyuma yo gufatwa zimaze kwiba...

Abasore batatu bo mu itsinda ry’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD FDD bafashwe...
1 February 2020 Yasuwe: 2695 0

RDC: Abaturage bongeye guterwa na ADF kandi FARDC ivuga ko iri kuyirangiza...

Umutwe wa ADF wagabye ibitero bishya ku baturage mu karere ka Beni kuwa...
24 January 2020 Yasuwe: 969 0

Umuvugizi wa FARDC yavuze ku makuru y’urupfu rw’umuyobozi wa FLN rwakwiriye...

Ku munsi w’ejo hiriwe amakuru avuga ko Laurent Ndagijimana, uzwi ku mazina...
20 January 2020 Yasuwe: 7883 0

Abakongomani baba mu Bufaransa batawe muri yombi ubwo barimo...

Abakongomani bibumbiye mu ihuriro rya APARECO [Ihuriro ry’abaharanira...
19 January 2020 Yasuwe: 4099 0

Mexico: Umwana w’imyaka 11 yarashe umwarimu we arapfa nawe ahita...

Umwana w’imyaka 11 wiga mu ishuri ryo muri Mexico, yarashe umwarimu arapfa,...
12 January 2020 Yasuwe: 2341 0

Maj.Karindinefu wari ushinzwe itumanaho muri FLN yishwe na FARDC

Maj Bokande jules Karindinefu wari ushinzwe itumanaho rya gisilikare muri...
12 January 2020 Yasuwe: 6366 1