skol
fortebet

USA: FBI yahungishije Guverineri wari hafi gushimutwa n’abagizi ba nabi

Yanditswe: Saturday 10, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Guverineri w’intara ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahawe amakuru ko hari agatsiko k’abagizi ba nabi gashaka kumushimuta ahita ahungishirizwa ahantu hatekanye mu gihe FBI irimo guhiga abashaka kumushimuta, nk’uko bitangazwa n’umucamanza mukuru w’iyo ntara.

Sponsored Ad

Ku wa kane, ikigo FBI gishinzwe iperereza ryo hagati mu gihugu cyatangaje ko cyatesheje icyo gitero kivugwa ko cyagombaga gukorwa n’agatsiko k’abagizi ba nabi kashakaga "kwihanira" GuverineriGretchen Whitmer kamushinja ko yahemutse.

Abagera kuri 13 nibo bakurikiranweho ibi byaha.

Ingingo zikomeye zafashwe mu kurwanya coronavirus muri Michigan nizo zatumye Guverineri Whitmer ahigwa n’abantu batitaye kubya Covid-19.

Ejo k uwa Gatanu, umucamanza mukuru, Dana Nessel, yabwiye TV yitwa CBS ati: "Rimwe na rimwe, we n’umuryango we bagiye bahungishwa kubera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi".

MAdamu Nessel avuga ko uyu Guverineri akomoka mu ishyaka ry’abaharanira Demokarasi yabwiwe ibijyanye n’iperereza muri aya mezi ya vuba.

Avuga ko abakekwa ko bashaka gukora ayo mahano bari bageze ku ntambwe ya nyuma yo gushyira mu bikorwa umugambi wabo mubisha,ariko igipolisi "gikumira iki cyaha mbere y’uko aba bagizi ba nabi bica abantu.”

Ni ibiki abo bagizi ba nabi barimo gutegura?

Nk’uko icyegeranyo cya FBI cyashyizwe hanze ku wa kane kibivuga, umuntu wiyoberanyije yitabye inama mu kwa gatandatu mu ntara ya Ohio, aho abagize aka gatsiko k’abagizi ba nabi gafite icyicaro i Michigan baganira ku mugambi wo gusenya ubutegetsi bw’abaguverineri b’intara "aka gatsiko kavuga ko barimo barica itegekonshinga rya Amerika".

Abashinzwe iperereza bavuga ko abo bantu bakoreye inama yabo mu nzu yo munsi igerwamo uciye mu gikari gisanzwe gipfutswe n’igitambara hasi.

Abantu batandatu - batanu bava Michigan n’umwe ava muri Delaware - barimo baraburanishwa mu rukiko rw’igihugu ku cyaha cyo gutegura uwo mugambi ugayitse.

Aba bantu batandatu ni Adam Fox, Barry Croft, Kaleb Franks, Daniel Harris, Brandon Casert hamwe na Ty Garbin.

Abandi barindwi barashinjwa iterabwoba n’ibyaha bikorwa n’amatsinda y’inkozi z’ibibi mu rukiko rw’intara,muri uru rubanza rwo gushimuta uyu mukuru w’intara.

Aba bazwi ku mazina ya Paul Bellar, Shawn Fix, Eric Molitor, Michael Null, William Null, Pete Musico na Joseph Morrison.

Iyi kipe yateguraga kwegeranya "abagabo bagera kuri 200" kugira ngo bakore igitero ku biro by’intara bahite bashimuta abategetsi, harimo na Guverineri.

Bifuzaga gushyira mu ngiro uyu mugambi mbere y’amatora ateganijwe mu ntangiriro z’Ugushyingo. Ibyo byanze, bateguraga uko bahita batera uyu Guverineri mu rugo rwe, nk’uko abategetsi babivuga.

Guverineri yavuze iki?

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane, uyu bGuverineri yavuze ko uyu mugambi mubisha wari wamuteguriwe,wavuye ku magambo avugwa na Perezida Donald Trump, "abiba urwango n’uburakari, agatera inkunga abakwirakwiza iterabwoba, inzigo n’amacakubiri".

Nk’uko amakuru aturuka ku mbuga nkoranyambaga abivuga kandi bigasubirwamo n’ibinyamakuru bya Amerika, bamwe mu bashinjwa gutegura uyu mugambi bashyigikiye Perezida Trump, n’ubwo umwe mu bagize ako gatsiko yamwise "sekibi", yongeraho ati "umuntu uwo ari we wese ukorera ubutegetsi ni umwanzi wawe".

Mu kwa kane, PerezidaTrump yashyigikiye imyigaragambyo yo kwamagana ingamba za guma mu rugo, aho yanditse kuri Twitter ati "BOHORA MICHIGAN". Hashize ukwezi, abari muri iyo myigaragambyo bitwaje imbunda batera ibiro by’iyo ntara.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa