skol
fortebet

Zimbabwe: Abantu 246 bahitanywe n’imyuzure yasenyeye abagera ku bihumbi 2

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Muri Zimbabwe imyuzure mu majy’epfo no mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu yahitanye abantu 246. Abandi 2,000 basigaye ntaho badafite aho bakinga umusaya, guhera mu kwezi kwa 12.
Zimbabwe igihugu gifite ibibazo by’amafaranga, kirimo gutakambira umuryango utanga imfashanyo mu rwego mpuzamhanga kugira ngo ugifashe guhangana n’ingaruka y’ imyuzure.
Abategeti bavuga kw’ imihanda n’ibiraro byatwawe n’amazi. Iyo myuzure yatandukanyije ibice by’igihugu bisanzwe bituranye.
Zimbabwe (...)

Zimbabwe yaritangiye kwikura mu bibazo byaturutse ku mapfa yabaye incuro ebyiri. Ayo mapfa yangije imyaka mu bihe by’ubuhinzi biheruka.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita UNICEF ryavuze mu mwaka ushize ko Zimbabwe yigeze kuba ikigega cy’Amajyepfo y’Afurika, ubu yugarijwe n’indwara z’imirire mibi. Indwara zibasiye abana ku buryo bitigeze bibaho muri iyi myaka 15 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa