skol
fortebet

"Kutagurisha intwaro kuri Israel byakongerera imbaraga Hamas"-Ubwongereza

Yanditswe: Monday 13, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza yavuze ko kureka kugurisha intwaro kuri Israel nta kindi byakora kitari ukongerera imbaraga Hamas.

Sponsored Ad

David Cameron yavuze ko nubwo atashyigikira igitero kinini cyo ku butaka cya Israel mu mujyi wa Rafah wo muri Gaza, Ubwongereza butazakora nk’ibyo Amerika iteganya byo guhagarika zimwe mu ntwaro igurisha kuri Israel, nitera i Rafah.

Yavuze ko Ubwongereza buha Israel intwaro zingana na 1% by’intwaro zayo, ndetse yaburiye Israel ko igomba gukora ibirenzeho mu kurinda abasivile no gutuma imfashanyo y’ubutabazi igera muri Gaza.

Depite Jonathan Ashworth, wo mu ishyaka rya Labour, rya mbere rikomeye mu mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu Bwongereza, yavuze ko adashaka ko intwaro zakorewe mu Bwongereza zikoreshwa i Rafah, aho abantu hafi miliyoni 1.4 bikinze.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko kuva ku wa mbere abantu barenga 80,000 bamaze guhunga bava i Rafah. Amakuru avuga ko ibifaru bya Israel byirunze hafi y’uduce turimo inyubako.

Israel yavuze ko nta gisibya izakora ibikorwa bya gisirikare iteganya i Rafah, nubwo Amerika n’izindi nshuti za Israel bayiburiye ko igitero cyo ku butaka gishobora guteza impfu nyinshi z’abasivile n’amakuba mu butabazi.

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasezeranyije gusenya za batayo za Hamas avuga ko ziri i Rafah.

Mu kiganiro cya BBC kuri iki cyumweru, cyitwa ’Sunday with Laura Kuenssberg’, Minisitiri Cameron yavuze ko atazashyigikira igitero gisesuye kuri Rafah, keretse abonye "gahunda yo kurinda abantu" ya Israel.

Ariko yavuze ko Amerika "iri mu mwanya utandukanye cyane" n’uw’Ubwongereza, kuko Amerika ari "igihugu giha intwaro nyinshi cyane" Israel.

Minisitiri Cameron yavuze ko ubwo aheruka gushishikarizwa kureka kugurisha intwaro kuri Israel - igihe Abongereza batatu bicirwaga mu gitero cyo mu kirere cyagabwe ku bakozi batanga imfashanyo muri Gaza - "iminsi micye nyuma yaho habaye igitero cy’ubugome cya Iran kuri Israel".

Yongeyeho ati: "Gutangaza gutyo gusa uyu munsi ko tuzahindura uburyo bwacu bwo kohereza intwaro hanze, byatuma Hamas igira imbaraga nyinshi kurushaho kandi byagabanya amahirwe yuko habaho amasezerano yo kurekura abashimuswe."

’Gufasha ibyaha byo mu ntambara’

Depite Zarah Sultana wo mu ishyaka rya Labour yashinje leta y’Ubwongereza kudakurikiza amategeko yayo bwite, muri uko guha intwaro Israel.

Amategeko ya leta y’Ubwongereza ajyanye no kohereza mu mahanga ibintu by’ingenzi cyane, abuza kugurisha intwaro "iyo hari ibyago bigaragara ko ibyo bikoresho bishobora gukoreshwa mu gukora cyangwa gufasha [mu gukora] ihonyora rikomeye ry’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu".

Sultana yavuze ko ingano y’intwaro Ubwongereza buha Israel "nta cyo ivuze".

Yabwiye BBC ati: "Turimo gufasha no gushyigikira ikorwa by’ibyaha byo mu ntambara birimo kuba buri munsi."

Depite Ashworth, wo mu bakurikiranira hafi ibikorwa bya leta y’Ubwongereza, yavuze ko adashaka kubona "intwaro zakozwe n’Ubwongereza zikoreshwa" mu gitero i Rafah.

Yagize ati: "Igitero gisesuye muri Rafah kizaba amakuba ntabona uko mvuga."

Yasabye leta y’Ubwongereza gutangaza inama yagiriwe n’abanyamategeko ijyanye no kugurisha intwaro kuri Israel.

Israel yatangiye igikorwa cya gisirikare muri Gaza cyo gusenya Hamas, mu gusubiza ku gitero cy’uwo mutwe mu majyepfo ya Israel cyo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) mu 2023, cyiciwemo abantu hafi 1,200, naho abandi 252 barashimutwa, nkuko bivugwa n’abategetsi ba Israel.

Minisiteri y’ubuzima ya Gaza igenzurwa na Hamas ivuga ko kuva icyo gihe abantu barenga 35,000 bamaze kwicirwa muri Gaza, naho abandi barenga 78,000 barakomereka.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa