skol
fortebet

FARDC yongeye kwigamba kwirukana M23 mu bice yafashe

Yanditswe: Monday 20, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa bwagize icyo butangaza ku mirwano ikaze yabasakiranije na M23 ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/05/2024.

Sponsored Ad

Ni imirwano yabaye ahagana mu masaha y’umugoroba nyuma y’uko no mu masaha y’igitondo hari habaye ibindi bitero mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Uyu muvugizi wo ku ruhande rw’ingabo za leta, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yatangaje ko mu mirwano yabaye ejo ku Cyumweru, ingabo zo ku ruhande rwa leta zirukanye abarwanyi ba M23 mu gace ka Kisuma, bityo izi ngabo za RDC ngo zihita zegera ibice bya Bihambwe, Kaniro na Kinigi, byo muri Teritware ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Yanavuze ko Wazalendo bafashe akandi gace ka Mutama ko muri Teritware ya Rutshuru, kandi ahamya ko kafashwe mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma,ntacyo aratangaza kuri ibi byatangajwe na FARDC.

Rwanda Tribune dukesha iyi nkuru, ivuga ko amakuru yahawe n’umurwanyi wa M23; we avuga ko ibi bice byose ingabo za leta zivuga ko zabyigaruriye bikiri mu maboko ya M23,yongeraho ko kuva iyi ntambara yubura mu 2021, nta gace kangana na santimetero ihuriro ry’Ingabo za RDC zirabambura.

Yagize ati: “Biratangaje, uruhande rwa leta kuki rwibeshyera!! Ibi bice byose bavuga ko bafashe nitwe tubigenzura. Yewe kuva twanatangira iyi ntambara nta gace baratwambura. Habe na santimetero imwe.”

Ku rundi ruhande ariko, hari amakuru avuga ko mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryongeye gukoresha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 mu gutera ibisasu bigwa mu mihana y’abaturage bo muri ibi bice byabereyemo imirwano muri Teritware ya Rutshuru.

Aya makuru akomeza avuga ko izi ndege mu kujya gutera ibisasu zahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Goma.

Ibyangijwe n’ibyo bisasu byatewe n’indege ntibiramenyekana gusa igihari nuko ngo ibyo bisasu byatewe mu bice bituwemo.

Hagati aho M23 irasatira gufata Minova, ni mu gihe imaze igihe izengurutse aka gace, ndetse ikaba iri no mu misozi ya Teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa