skol
fortebet

Antonio Guterres yagaragaje ko yishimiye itabwa muriyombi rya Kayishema

Yanditswe: Friday 26, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yagaragaje ko yishimiye bikomeye ifatwa rya Fulgence Kayishema wari umaze imyaka irenga 20 ashakishwa kubera uruhare akekwaho kugira muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umushinjacyaha Mukuru w’urwego IRMCT rwa UN rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha (ICTR), Serge Brammertz, yatangaje ko Kayishema yafatiwe mu gace ka Paarl muri Afurika y’Epfo tariki ya 24 Gicurasi 2023.
Kayishema (...)

Kayishema arashinjwa kugira uruhare rukomeye mu kwica Abatutsi barenga 2000 bari barahungiye muri Kiliziya ya Nyange mu yari Perefegitura ya Kibuye bayisenyeweho tariki ya 16 Mata 1994. Icyo gihe ari ashinzwe urwego rw’ubutabera rwa polisi (IPJ) muri komini Kavumu.

Guterres amaze kumva inkuru y’ifatwa rya Kayishema, yatangaje ko “bitanga ubutumwa bukomeye ko abakekwaho gukora ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu batazacika ubutabera, kandi bazabiryozwa, n’ubwo byatwara igihe kirenga kimwe cya kane cy’ikinyejana.”

Umukuru wa UN kandi yashimiye ubufatanye bwabayeho hagati ya IRMCT n’ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo kugira ngo Kayishema atabwe muri yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa