skol
fortebet

Gasabo: Umukingo waridukiye ku nzu babiri mu bari bayiryamyemo bahasiga ubuzima

Yanditswe: Friday 16, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’abantu batatu wari utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, wagwiriwe n’umukingo ubwo bari baryamye mu nzu batuyemo umugabo n’umwana bahita bapfa.

Sponsored Ad

Ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024, nibwo uyu mukingo wagwiriye inzu y’uyu muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Murebwayire Alphonsine, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko umugore wari muri iyo nzu, yajyanywe kwa muganga.

Ati “ Nibyo ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo umukingo wagwiriye icyumba cy’inzu abari bakiryamyemo umugabo n’umwana barapfa. Umugore we imbangukiragutabara yahise imujyana kwa muganga.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri uyu murenge hamaze kwimurwa imiryango igera ku 1300 yari ituye mu manegeka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa