skol
fortebet

Ibiciro bya Peteroli byazamutseho 10% nyuma y’ igihe byaragabanyutse

Yanditswe: Thursday 01, Dec 2016

Sponsored Ad

Ibiciro bya peteroli byazamutseho 10% nyuma yaho umuryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC ufatiye icyemezo cyo kuyigabanya ku nshuro ya mbere mu myaka umunani.
Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’ibiganiro abahagarariye ibyo bihugu bagiranye i Vienne muri Autriche.
Kije nyuma y’igihe kirekire ibiciro bya peteroli ku isi biri hasi ku buryo budasanzwe kandi byagize ingaruka ku ngengo y’imali y’ibyo bihugu.
Umukuru wa OPEC, Mohammed Bin Saleh al Sada wo muri Qatar, yavuze ko muri (...)

Sponsored Ad

Ibiciro bya peteroli byazamutseho 10% nyuma yaho umuryango w’ibihugu bicukura bikanacuruza Peteroli OPEC ufatiye icyemezo cyo kuyigabanya ku nshuro ya mbere mu myaka umunani.

Iki cyemezo cyatangajwe nyuma y’ibiganiro abahagarariye ibyo bihugu bagiranye i Vienne muri Autriche.

Kije nyuma y’igihe kirekire ibiciro bya peteroli ku isi biri hasi ku buryo budasanzwe kandi byagize ingaruka ku ngengo y’imali y’ibyo bihugu.

Umukuru wa OPEC, Mohammed Bin Saleh al Sada wo muri Qatar, yavuze ko muri rusange peteroli izagabanukaho utugunguru miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri ku munsi, ni ukuvuga hafi 3% bya peteroli uwo muryango ucuruza.

Yongeyeho kandi ko n’ibihugu bicuruza peteroli bitari mu muryango wa OPEC biri muri uwo mwumvikano w’i Vienne.

Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.

Umuryango OPEC washinzwe 1960 n’ ibihugu bitanu kuri ubu ugize n’ ibihugu 14 aribyo Algeria, Angola, Ecuador, Gabon, Indonesia, Iran, Iraq, Kuwait, Libya, Nigeria, Qatar, Saudi Arabia , United Arab Emirates.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa