skol
fortebet

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 06 Kamena 2023

Yanditswe: Wednesday 07, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
1. Inama yAbaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Mata no ku wa 8 Gicurasi 2023.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:
• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye (...)

Sponsored Ad

Ku wa Kabiri, tariki 6 Kamena 2023, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

1. Inama yAbaminisitiri yemeje imyanzuro y’lnama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 20 Mata no ku wa 8 Gicurasi 2023.

2. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira:

• Umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeranye n’inguzanyo igenewe umushinga wo gufasha ibigo by’ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no guhangana n’ingaruka za Covid-19.

• Umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2023/2024.

• Umushinga w’itegeko rigenga Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB).

• Umushinga w’itegeko rigenga Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC).

• Umushinga w’Itegeko rihindura itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

• Umushinga w’Itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

• Umushinga w’itegeko rihindura itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

• Umushinga w’itegeko rigenga ibimenyetso.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

• Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare mu Rwanda.

• Iteka rya Perezida rishyiraho lkigo cy’u Rwanda cy’lbimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera.

• Iteka rya Perezida rigenga lkigo gishinzwe Iterambere rya Transiporo.

• Iteka rya Perezida rigenga Ikigo cy’lgihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta.

• Iteka rya Perezida rigenga Ikigega cy’Imari yo Gusana Imihanda.

• Iteka rya Perezida rigenga Ikigega cyihariye cy’lngoboka ku Bwishingizi bw’Uburyozwe bw’Impanuka z’lbinyabiziga bifite Moteri bigendera ku Butaka n’Izikomoka ku Nyamaswa.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena intego, inshingano, n’imbonerahamwe y’imyanya y’lmirimo bya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo, imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu Atomike.

• Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imbonerahamwe y’imyanya imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari.

• Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bwo gukora urnurimo w’ubunoteri ku bikorera n’uburyo serivisi z’ubunoteri zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

4. Inama y’Abaminisitin yemeje Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Komiseri, ba Ofisiye Bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi yu Rwanda hamwe n’Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato ba Polisi y’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, porogaramu n’ingamba zikurikira:

• Amasezerano hagati ya Guverinoma yu Rwanda n’Ikigo Nyafurika Gishinzwe Imiti yo kugira icyicaro mu Rwanda.

• Itangwa ry’ubutaka buri mu mutungo bwite wa Leta bugahabwa lkigo Nyafurika Gishinzwe Imiti.

• Ubusabe bw’u Rwanda bwo kuba Umunyamuryango w’Ihuriro ry’Amategeko Mbonezamubano Mpuzamahanga rifite icyicaro i Hague/La Haye.

• Raporo y’lgihugu ya 3 ku ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano Nyafurika yerekeye uburenganzira n’imibereho by’umwana.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Abahagarariye ibihugu n’imiryango Mpuzamahanga bakurikira:

Abambasaderi

• Madamu Einat Weiss, Ambasaderi wa Leta ya Israel mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Majid Saffar, Ambasaderi wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Iran mu Rwanda, afite icyicaro i Kampala.

• Bwana Mathews Jere, High Commissioner wa Zambia mu Rwanda, afite icyicaro i Dar es Salaam.

• Bwana Naheem Ullah Khan, High Commissioner wa Repubulika ya Kiyisilamu ya Pakistan mu Rwanda, afite icyicaro i Kigali.

• Bwana Mlondi Solomon Dlamini, High Commissioner w’Ubwami bwa Eswatini mu Rwanda, afite icyicaro i Maputo.

Uhagarariye inyungu z’igihugu

• Prof. Dr. Aanaimuthu Rajendran, uhagarariye inyungu za Repubulika y’u Rwanda i Tamil, Nadu State mu Buhinde.

Abahagarariye imiryango mpuzamahanga

• Bwana Bagnoli Andrea, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (WFP/PAM) mu Rwanda.

• Bwana Ashley James Carl, Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Abimukira (OIM).

7. Mu bindi

• Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibi bikurikira:

o Raporo y’u Rwanda ku byagezweho mu myaka 10 ibanza ku ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda y’Afurika 2063 (2013 - 2023).

o Raporo yitwa “2023 Rwanda Voluntary National Review Report" igaragaza intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere (SDGs).

o Inama y’lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari ryitwa Fintech, rizabera i Kigali guhera ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kamena 2023.

o Inama Nyafurika ngarukamwaka ku ishoramari n’ubwishingizi bw’inguzanyo yitwa "African Trade Insurance (ATI) izabera mu Rwanda guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 7 Nyakanga 2023.

• Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 8 kugeza ku ya 26 Kamena 2023, hateganyijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, hagamijwe kumenyekanisha ububi bwabyo no gushishikariza abagizweho ingaruka nabyo gushaka ubufasha mu nzego z’ubuzima.

• Minisitiri wa Siporo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibikorwa bya siporo bikurikira, biteganyijwe kubera mu Rwanda no mu mahanga muri Kamena 2023:

o Guhera ku itariki ya mbere kugeza ku ya 7: Irushanwa rihuza Amashuri y’Umupira w’Amaguru ya Paris Saint-Germain ku Isi, ku bana batarengeje imyaka 11 n’abatarengeje imyaka 13.

o Guhera ku itariki ya 3 kugeza ku ya 11: Isiganwa ku magare ryitwa "Tour du Cameroon".

o Guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 10: Irushanwa rya Tennis ry’abagore.

o Guhera ku itariki ya 5 kugeza ku ya 15: Irushanwa Nyafurika ry’Umukino wa Golf.

o Ku itariki ya 11: Isiganwa ngarukamwaka ry’amahoro rya Kigali ryitwa "Kigali International Peace Marathon".

o Tariki 18: U Rwanda ruzakira Mozambique mu mukino wo kwishyura mu mupira w’amaguru.

o Kuva ku itariki ya 27 kugeza ku ya 30: Irushanwa Nyafurika rya Basketball y’Abatarengeje imyaka 16.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa