skol
fortebet

Ku munsi nk’uyu mu mu w’1946 Umwami Mutara III Rudahigwa yatuye u Rwanda Kristu-Umwami - Isengesho yasenze

Yanditswe: Friday 27, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

KUWA 27/10/1946 Umwami Mutara III Rudahigwa wabatijwe ku izina rya Charles Leon Pierre yatuye u Rwanda Kristu-Umwami. Mu isengesho rye agaragaza icyo yifuzaga ku gihugu, abaturage, abatware bategekanaga, abihaye Imana ndetse n’abazungu bari barakoronije u Rwanda.

Sponsored Ad

Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya. Igihe warurindirije ubonye kigeze, uruha kogeramo ingoma yawe. Uruzanamo intumwa zawe zo kurugwizamo urumuri rw’amahame abeshaho iteka.

Urwoherezamo kandi n’abo kururera ngo barwigishe ubutegetsi barutoze amajyambere y’ibyiza bikiza byose hano mu nsi.

Natwe abanyarwanda twese twemeje ku mugaragaro ko tukuyobotse ukaba uri umwami wacu. Twakiranye icyubahiro amahame abeshaho y’Ubwami bwawe. “Mwimanyi nguhaye igihugu cyanjye cyose, abo tuv’ind’imwe nanjye
ubwanjye”.

Abagabo barutuyemo, ubahe umutima w’ubudacogora mw’ishyaka, barurwanira ryo kurushyira imbere no kurukomezamo amahoro wazaniye isi yose. Ubavanemo imico ya kera yo kugirirana nabi no guhuguzanya, no kubeshyerana, no kwiba no kwambura n’izindi ngeso mbi zose zidahuje n’ubuvandimwe wifuza kubona
bwirambuye mu ngoma yawe.

Ubagwizemo inema zibamurikira, zibajijura zibavanemo ubunebwe n’ingeso zindi zose za gipagani zirenga itegeko ryo gusenga Wowe wenyine Mungu waremye
byose.

Abagore ubahe umutima w’ubudahinyuka, barubere mu nteko barutegeye urugori, barere neza abana waduhereye kurugwiza.

Barememo imitima yabo, bayishyiremo icyubahiro cyawe n’urukundo rw’ingoma yawe, n’urw’igihugu cyacu cy’u Rwanda.ingo rero zarwo zose uzikomezemo amahoro, abashakanye bahuze imitima, babe nk’umubiri umwe nk’uko nawe umeranye na kiliziya yawe.

Abatware ubahe kubategekena ubutabera, barutsindemo akarengane n’imigenzo mibi yindi yose, inyuranyije n’ubutungane watwigishije. Ubwo ubakomezamo umwete wo kwirinda ingeso za gipagani zo kwangana no kwiremamo ibice by’inzangano zatuma urukundo utwifuzamo rudashinga imizi mu gihugu cyawe. Ubatsindire kuryaryana mu migenzereze yabo, ubatsindire guhendana ubwenge no guhemukirana mu nama bajya zo kugutunganyiriza u Rwanda wabaragije.

Ubarinde kurenga ku masezerano no kwica umugenzo mwiza w’ubwanga-umugayo,
ubahe guca imanza zitunganye no kutagira uwo barenganya, ngo barengere uwo
bikundiye. Ubatsindire kurwarana inzika, no kugira uwo bayirwara mu ngabo zabo. Ubahe kwirinda kugira uwo bagambanira, cyangwa ubagambanaho byo kurengenya umuntu numwe mu Rwanda rwawe.

Ubavaneho rero imigenzo yose ya gipagani, inyuranije n’ingoma yawe. intumwa zazanywe no kutwigisha amahame y’ibibeshaho iteka n’abazanywe no kuyobora inzira y’ibyerekeye amajyambere natwe bene igihugu twese, dushyire hamwe dutunganye imirimo yacu, dushyizeho umwete ari wowe tuyikorera. N’amahanga yose uko angana tugusingirize mu ruhame tugira tuti: Kristu Mwami n’umubyeyi we Bikiramariya baragahorana ibumbye byose, ubunubu n’iteka ryose.

Amina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa