skol
fortebet

Kabarokore Yvonne ugiye guhagararira u Rwanda muri Miss Planet International ni muntu ki? - AMAFOTO

Yanditswe: Tuesday 09, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamideli waniyeguriye ubuhanzi, Kabarokore Yvonne [Ivy] ni we mukobwa uzahagarira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rya Miss Planet International.

Sponsored Ad

Amarushanwa y’ubwiza ni kimwe mu bintu bifasha abantu banyuranye mu iterambere ryabo bamenya uko imico y’ahandi imeze,bakanunguka amahirwe abafasha gukomeza gutera imbere.

Umwe mu bamaze gusobanukirwa ibi akaba ari Kabarokore Yvonne watoranyijwe nk’uzahagarira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Planet International azabera muri Cambodia muri Nzeri.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda dukesha iyi nkuru, yasobanuye ko yumva yuzuye ibyishimo kuko agiye kubona uko yahagararira igihugu agatanga umusanzu kandi azaharanira kugitera ishema.

Yagize ati ”Ni umugisha w’Imana kuba ari njye watoranyijwe, bizamfasha gusangiza abandi indoto zanjye no gutera imbere nifuza guteza imbere igihugu cyanjye mu buryo bwose nshoboye.”

Kabarokore Yvonne akaba yarabonye izuba ku wa 15 Werurwe 1999, asanzwe ari umwe mu bagize Crystal Model Africa ireberera inyungu z’abamurika imideli, kompanyi zitandukanye zikaba zinagenda zimwifashisha mu kwamamaza ibikorwa byabo.

Yiyeguriye ubuhanzi akaba ari n’umwe mu bagenda bagaragara mu bikorwa bya Mashirika bitandukanye, ubu yiga mu Budage muri Kaminuza ya New International Performing Arts.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa