skol
fortebet

Nyanza: Umusore yasanzwe yapfuye iruhande rwe hari igiti

Yanditswe: Wednesday 24, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Busasamana, mu kagari ka Kavumu, mu Mudugudu wa Nyagatovu hari umusore wasanzwe aryamanye n’igiti yapfuye.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko isaha ya saa moya n’igice za mu gitondo (07h30) ko hari umuturage wari mu rugendo noneho abona uwitwa HAKIZIMANA François bakunze kwita Mukadafu uri mu kigero k’imyaka 23 y’amavuko.

Nyakwigendera yari asanzwe akora akazi ko mu rugo.

Uwabonye umurambo wa Nyakwigendera, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko yari aryamye nta gikomere afite iruhande rwe hari igiti.

Amakuru atangwa na bamwe mu baturage ni uko mu masaha ya saa tatu z’ijoro (21h00) nyakwigendera yari mu kabari anywa inzoga.

Uyu musore wari ukiri ingaragu, avuka muri aka Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi mu kagari ka Kirambi mu mudugudu wa Gasharu.

Abamubonye yapfuye ari haruguru y’umuhanda,bakeka ko yishwe n’igiti cyari kimuri iruhande kuko taliki ya 22 Mata 2024 yari yiriwe yasa inkwi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yavuze ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo nyakwigendera yazize.

Umurambo wajyanwe ku Bitaro bikuru bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa