skol
fortebet

Umubyeyi yagize ihungabana ubwo yabonaga Kazungu wamwiciye umwana

Yanditswe: Thursday 21, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umubyeyi yarize arahogora ubwo yabonaga Kazungu Denis wamwiciye umwama w’umuhungu witwa Eric.

Sponsored Ad

Ibi byabaye ubwo Kazungu Denis yari yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugirango aburane ku byaha akurikiranweho birimo kwica abantu 14 barimo abigitsinagore 13 n’umuhungu umwe.

Kazungu yavuze ko abo yishe yabahoye ko bamwanduje Sida.

Ibyaha Kazungu akurikiranyweho birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Uyu mugabo kandi yagaragaje ko ku cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato yemera ko umuntu umwe ariwe yasambanyije, ariko we aza gucika atamwishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa