skol
fortebet

Umupasiteri wo mu itorero rya AEBER akurikiranyweho gukubita umukecuru mu rusengero

Yanditswe: Tuesday 29, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rulindo, Umupasiteri witwa Habamungu uyobora itorero rya AEBER, akurikiranyweho gukubitira umukecuru wo mu riryo torero.

Sponsored Ad

Ibi bivugwa ko uyu mupasiteri yakubitiye uyu mukecuru inkoni mu rusengero ruherereye mu Kagari ka Kigarama ho Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo, amuziza ko abana be bamwoneshereje ahita aburirwa irengero.

Uwamahoro Télesphore uyobora Umurenge wa Kisaro yatangarije IGIHE ducyesha iyi nkuru ko ko uyu mupasiteri akimara gukubita uwo mukecuru inkoni mu mutwe yahise akizwa n’amaguru .

Avuga ko amakuru bafite ari ay’uko Pasiteri Habamungu yari afitanye amakimbirane n’uwo mukecuru ashingiye ku kuba abana be baramwoneshereje imyaka.

Yagize ati “Nibyo koko byabayeho muri iki cyumweru bibera mu Kagari ka Kigarama. Uwo mupasiteri bari barimo babyina bahimbaza Imana kuko bari bafitanye amakimbirae, kamere irazamuka ahita afata inkoni ayimukubita mu mutwe umukecuru arakomereka.”

Akomeza avuga ko inzego z’umutekano zahise zihagera zihosha izo mvururu.
Ati “ Inzego z’umutekano zahise zihagera zitangira kwita kuri uwo mukecuru kuko yari yakomeretse mu gihe ziri kumwitaho uwo mupasiteri ahita aca mu rundi rugi aragenda, turamubura.”

Ubuyobozi bwahise butangira gufasha uwo mukecuru kugira ngo yivuze ndetse bivugwa ko yatangiye koroherwa mu gihe inzego z’umutekano zatangiye gushakisha uyu mupasiteri.

Ibitekerezo

  • uwomupastel naramuka afashwe azaryozwe ibyo yakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa