skol
fortebet

¾ by’abaturage ba Burera bamaze gukorana n’ibigo by’imari

Yanditswe: Sunday 26, Mar 2017

Sponsored Ad

Kwizigamira ku abaturage b’akarere ka Burera bamaze kubigira umuco kuko biri muri bimwe bibafasha kwiteza imbere, ubu abagera kuri ¾ bakorana n’ibigo by’imari.
Si henshi uzasanga abaturage bumva neza akamaro ko kwizigarimira, benshi batinya gukorana n’ibigo by’imari bagahitamo kwibikira amafaranga yabo ku mufuka. Gusa bamwe mu baturage b’akarere ka Burera bavuga ko ibintu byo kubika amafaranga ku mifuka byacitse.
Twagirayezu Jean Bosco aganira n’ikinyamakuru Umuryango aragira ati”kuri ubu kubika (...)

Sponsored Ad

Kwizigamira ku abaturage b’akarere ka Burera bamaze kubigira umuco kuko biri muri bimwe bibafasha kwiteza imbere, ubu abagera kuri ¾ bakorana n’ibigo by’imari.

Si henshi uzasanga abaturage bumva neza akamaro ko kwizigarimira, benshi batinya gukorana n’ibigo by’imari bagahitamo kwibikira amafaranga yabo ku mufuka. Gusa bamwe mu baturage b’akarere ka Burera bavuga ko ibintu byo kubika amafaranga ku mifuka byacitse.

Twagirayezu Jean Bosco aganira n’ikinyamakuru Umuryango aragira ati”kuri ubu kubika amafaranga ku umufuka ntibyashoboka ubu twarakataje mu iterambere ubonye amafaranga ahita agana banki na sacco kuko zaratwegerejwe akabitsamo amafaranga ye kuko iyo ayatindanye ayakoresha nibyo atayateganyirije, ntureba kuri musaza mwahoze muganira ugasanga afite nk’ibuhumbi 100 kuri konti ye wenda yaragurishije nk’irayi, ku buryo byazamufasha umwana we agiye ku ishuli, kuruta uko yayabika iwe bakayamwiba cyangwa akayakoresha muri gahunda ze.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwambajemariya Frolence, avuga ko abaturage bayobotse gukorana n’ibigo by’imari bagera kuri ¾ kandi na ¼ bizeye ko bazayoboka gukorana na banki.

Yagize ati”ku kijyanye n’ibigo by’amari mu ngo dufite muri aka karere ¾ bakorana n’ibigo by’imari kandi n’abasigaye tugiye gushyiramo imbaraga nabo bayoboke ibi bigo by’imari cyane cyane za Sacco, impamvu mvuga Sacco ni uko arizo zegerejwe abaturage cyane.”

Aka karere kabarizwamo ingo zigera ku ibihumbi mirongo irindwi na kimwe na maganata mirongo itanu n’esheshatu, muri zo ibihumbi mirongo itanu na bitatu magana arindwi na n’eshanu abazituye bakorana n’ibigo by’imari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa